00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bwa Papa Francis burasomwa mu mihango yo gufungura igikombe cy’Isi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 12 June 2014 saa 03:58
Yasuwe :

Nta butumwa bw’umunyapolitiki cyangwa ijambo rya Perezidante wa Brazil, Dilma Rousseff buri busomwe mu muhango wo gufungura igikombe cy’Isi uretse ubutumwa bwa Papa Francis ko hadakwiye kubaho ivangura.
Radio Vatican yatambukije ubu butumwa buri mu gi Portugais yavuze ko uretse kwishima, iyi mikino yaba ihuriro n’umwanya wo gukundana no gusenyera umugozi umwe.
Ubu butumwa buvuga ko iyi mikino yaba inzira yo gusabana gutambutsa indangagaciro za kimuntu no kurushaho kubaka Isi nziza (…)

Nta butumwa bw’umunyapolitiki cyangwa ijambo rya Perezidante wa Brazil, Dilma Rousseff buri busomwe mu muhango wo gufungura igikombe cy’Isi uretse ubutumwa bwa Papa Francis ko hadakwiye kubaho ivangura.

Radio Vatican yatambukije ubu butumwa buri mu gi Portugais yavuze ko uretse kwishima, iyi mikino yaba ihuriro n’umwanya wo gukundana no gusenyera umugozi umwe.

Ubu butumwa buvuga ko iyi mikino yaba inzira yo gusabana gutambutsa indangagaciro za kimuntu no kurushaho kubaka Isi nziza y’amahoro n’umutekano.

Twitter: Ubutumwa bwa Papa Francis yageneye igikombe cy'Isi

Papa Francis akomeza avuga ko imikino yakifashishwa mu kwigisha imyitwarire ibereye izira irondaruhu n’irondabwoko.

Yagize ati "Nk’uko imikino isaba ikinyabupfura, imbaraga no kwitanga ngo hagerwe ku ntego… birakwiye ko iba icyitegererezo mu kubaka ubumuntu."

Francis wavukiye muri Argentina asoza yifuriza buri wese kuzaryoherwa n’igikombe cy’Isi nubwo ikipe imwe ariyo izatwara iki gikombe gusa akemeza ko amakipe yose yakishimira intsinzi igihe iyi mikino igize uruhare mu kunga abantu.

Papa Francis ati " Nubwo ikipe imwe izatwara igikombe, twese tuzaba twatsinze niba twigiye amasomo y’urukundo muri iki gikombe cy’Isi."

Muri Kanama mbere y’uko Argentina ikina umukino wa gicuti n’u Butariyani, Lionel Messi na bagenzi be basuye Papa Francis, ifoto bifotoje hamwe iyi kipe yayijyanye muri Brazil.

Muri Gashyantare, ubwo Perezidante wa Brazil, Dilma Rousseff yasuraga Papa Francis i Vatican yamutumiye kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi nubwo kugeza ubu nta gisubizo arahabwa.

Bivugwa ko mu bwana bwa Papa Francis yari umukunzi w’ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Argentina, San Lorenzo. Bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe baramusuye bamuha n’umupira wanditseho ko Papa yatsinze " Francisco Campeon (Francis Champion)."

Yagize ati "Nzasura Argentina mu 2016 ubwo izaba yizihiza isabukuru y ‘imyaka 200 isubiranye ubwigenge."

Akiri umwana Papa Francis yakinaga Basketball.

Biteganyijwe ko ubwo haba hasomwa ubutumwa bwa Papa Francis n’abandi bayobozi b’amadini haza kurekurwa inima nyinshi nk’ikimenyetso cy’amahoro.

Imihango yo gufungura igikombe cy’Isi irabera muri Arena de Sao Paulo kuva saa 20.15 mu gihe umukino ubanza wa Brazil na Croatia utangira saa 22.00.

Abakinnyi ba San Lorenzo bahaye Papa Francis impano y'umupira nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona
Ifoto ya Papa Francis n'abakinnyi ba Argentine bayijyanye muri Brazil

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages