Ku wa Gatanu ni bwo Cristiano Ronaldo yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, yifuriza umubyeyi we isabukuru nziza y’amavuko.
Ronaldo akunda umubyeyi we cyane ndetse akunze kuvuga ko ari we wamufashije mu buzima bwose yanyuzemo kugeza abaye umwe mu bakinnyi b’abanyabigwi.
Mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, Ronaldo yagereranyije nyina nk’indwanyi yamwigishije kudacika intege ubwo we na se, José witabye Imana, bamureraga hamwe na mukuru we, Hugo w’imyaka 46 na bashiki be babiri, Elma w’imyaka 48 na Katia w’imyaka 44.
Aya magambo Cristiano Ronaldo yayakurikije ifoto ya nyina yashyize kuri Instagram, agira ati “Isabukuru nziza y’amavuko ku mubyeyi mwiza ku Isi, indwanyi yanyigishije kudacika intege, nyirakuru mwiza abana banjye bahora barota kugira. Ndagukunda cyane! Kiss [aramusoma]!”
Dolores yashyigikiye cyane Ronaldo mu rugendo rwe rwose rwo gukina umupira w’amaguru nk’umufana we w’imena.
Mu mashusho yagaragaye, yasutse amarira ubwo yasomaga ubutumwa yandikiwe n’umuhungu we ku isabukuru ye y’amavuko.
Cristiano Ronaldo's birthday message to his mother brought her to tears 🥺 pic.twitter.com/d3nwp5ziba
— ESPN FC (@ESPNFC) January 1, 2022
Uyu mubyeyi wujuje imyaka 67, yafashije Ronaldo kugera ku nzozi ze zo gukina umupira nk’uwabigize umwuga guhera mu 2002 ubwo yari muri Sporting Lisbon.
Ronaldo usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, yavuye muri Lisbon nyuma y’umwaka umwe, yerekeza muri Manchester United.
Mu 2009 yagiye muri Real Madrid, na ho ahandika ibigwi mu gihe Dolores yizeye ko azasoreza gukina umupira muri Sporting Lisbon yatangiriyemo.






Ibitekerezo 0