Mu Nteko Rusange y’Umuryango wa Kiyovu Sports, yabaye ku wa 20 Ugushyingo 2022, ni ho hatorewe abayobozi bashya bo kuzuza imyanya muri komite ya Kiyovu Sports.
Iyi myanya yaje isanga umwanya wa Perezida, Mvukiyehe Juvénal, na we wagumyeho mu gihe yari amaze iminsi avuga ko azegura.
Abayobozi bashya bashyizweho barimo Ndorimana Jean François Regis wabaye Visi Perezida wa Mbere; Mbonyumuvunyi Abdoul Karim wagizwe Umuyobozi ushinzwe Amarushanwa muri Kiyovu Sports.
Ndorimana uzwi nka ‘General’ yasimbuye Mutijima Hector weguye kuri uyu mwanya muri Nyakanga 2022 mu gihe Mbonyumuvunyi yasimbuye Thierry wimukiye mu Bubiligi.
Inteko Rusange yasize Perezida Mvukiyehe akomeje kuyobora Kiyovu Sports nyuma yo gutanga ubwegure bwe ariko akabwirwa ko umwanzuro uzayifatirwamo.
Mu byo yashinjaga abanyamuryango ba Kiyovu Sports harimo gutererana ikipe, bamubwiye ko bagiye kumushyigikira bakamuba hafi bagakomeza urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona baheruka mu myaka 30 ishize.
Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports mushya, Ndorimana Regis, yavuze ko yiteguye guhuza Abayovu.
Yagize ati “Niteguye gukora akazi kanjye neza kuko ndashaka gutwara igikombe tugahindura amateka nanjye mbigizemo uruhare. Icyo nzakora ni uguhuza impande zitahuraga kuko nibyo byatubujije igikombe umwaka ushize.”
Mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports hanakiriwe abanyamuryango 20 bashya basanga 131 bari basanzwe.
Komite yuzuye ya Kiyovu Sports
– Perezida: Mvukiyehe Juvénal
– Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi: Ndorimana Jean François Regis
– Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki: Ntiranyibagira Ange
– Umunyamabanga Mukuru: Munyangabe Omar
– Umubitsi: Kayiganwa Angelique
– Ushinzwe Amarushanwa: Mbonyumuvunyi Abdul Karim
– Ushinzwe Itumanaho n’Ubukangurambaga: Makuta Robert
– Ushinzwe Amategeko: Mugabe Fidel



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!