Mette yageze mu Rwanda tariki 19 Mutarama 2024 asanga Mohamed Wade amaze gutoza imikino 11 ya Shampiyona guhera tariki 11 Ukwakira 2023 nyuma y’uko uwari Umutoza mukuru Yameni Zelfani yari atandukanye na Rayon Sports.
Ubwo imikino ibanza ya Shampiyona yaganaga ku musozo mu Ukuboza, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakomeje gushaka umutoza uzungiriza Wade buraheba, bumusezeranya ko azakomeza kuba umutoza mukuru akishakira umwungiriza.
Mette yageze mu Rwanda, Mohamed Wade akigendera ku isezerano ryo kuba Umutoza Mukuru wa Gikundiro.
Ubwo Mette yatangiraga akazi, Wade yari arwaye ibicurane ntibabonana na nyuma yo gukira uyu Munya-Mauritanie yakomeje kuguma mu rugo nyuma y’ubutumwa bwamugeragaho ko Umutoza Mukuru adakozwa ibyo gukorana na we.
Kugeza ubu, Rayon Sports imaze gukina imikino itatu yikurikiranya ya Shampiyona nta mutoza wungirije ifite.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona, Gikundiro yatsinzemo Amagaju FC i Huye igitego 1-0, Mette yatangaje ko Mohamed Wade atari umwungiriza we.
Yagize ati "Si umwungiriza wanjye. Yari ahari mbere y’uko nza ariko si umwungiriza wanjye."
Abajijwe niba azishakira umutoza wungirije, Julien Mette yasubije ko yakora izo inshingano zombi icya rimwe.
Yasubije ati "Ibyo si ngombwa, naba umutoza mukuru nkaba n’umwungiriza, si ngombwa gushaka umutoza wungirije."
Ubwo yaganiraga na IGIHE nyuma y’aya magambo y’Umutoza Mukuru, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yavuze ko ubuyobozi bwa Gikundiro bugiye kwicara bugahuza izi mpande zombi maze hakazafatwa umwanzuro uzaba ukurikije amategeko kuko aba bombi ari abakozi b’ikipe.
Ati "Wade ni umukozi wa Rayon Sports, afite amasezerano nk’Umutoza Wungirije wa Rayon Sports. Ibindi tuzabyigaho nyuma. Ibiganiro bizakorwa n’umwanzuro uzavamo bizaba bikurikije amategeko.”
Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwigeze buhuza aba batoza bombi mbere ngo bamenyane ndetse habe habaho kurebera hamwe uburyo bazatozamo.
Wade yateganyaga kwicarana n’ubuyobozi bwa Gikundiro bakaganira kugira ngo hashakwe umuti w’ikibazo cy’ahazaza he dore ko asigaje amezi atanu ku masezerano ye ngo agere ku musozo.
Rayon Sports imaze gutsinda imikino itatu yikurikiranya, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 36 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu.
Iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 11 Gashyantare ubwo izaba yakiriye Police FC mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!