Mu kiganiro na IGIHE, Olivier Gakwaya yavuze ko abayobozi ba Rayon Sports batishimiye amagambo umutoza yavuze nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Mukura VS ibitego 2-0 kuwa gatandatu tariki 03 Ukwakira 2015 ku Kicukiro.
Ati:” Biriya ni ibyo yatangaje ku giti cye. Ntabwo twishimiye ayo magambo y’umutoza kandi ntibinashoboka. Abasifuzi ni abantu bigenga nta gitutu bagomba gushyirwaho ntanubwo bakora akazi kabo bagendeye ku mabwiriza y’umutoza.”
Yakomeje avuga ko komite ifite gahunda yo kwicarana nawe bakamugira inama ku buryo yakagombye kwitwara nagaruka avuye mu kiruhuko kuko ubu yamaze kwerekeza ku mugabane w’Uburayi.
Yagize ati:“Twebwe ntabwo tubibona kimwe nawe ahubwo nuko yahise afata indege agiye mu kiruhuko twagombaga kwicara tukamugira inama ariko nagaruka tuzabikora.”
Umukino wa Rayon Sports na Mukura urangiye, umutoza Donadei yabwiye abanyamakuru ko ibanga ryamufashije gutsinda ari igitutu yashyize ku basivuzi kugeza ubwo bamuhaye penalite ndetse asaba comite y’ikipe ko yajya imufasha gushyira igitutu ku basifuzi nk’uko APR FC Na Police FC zibigenza.
Yagize ati “Sinishimiye imisifurire mu mikino iheruka bityo nashyize igitutu ku musifuzi nyuma y’iminota itanu gusa duhabwa penaliti.”
Donadei yagaragaye kenshi acira amasiri abari bicaye mu myanya y’icyubahiro nyuma yatangaje ko yerekaga comite y’ikipe ye ko hari ikindi bagombye gukora kugira ngo ikipe irusheho gufatwa nk’uko amakipe nk’APR na Police fc afatwa muri shampiyona.
Ati “Nabwiraga Komite ko bagomba gukora nk’ibyo amakipe nka APR FC na Police Fc bakora gushyira igitutu ku basifuzi ubundi aka ni akazi ka comite ariko uyu munsi nagakoze baduha penalite. Nabo bagomba guhaguruka bakagira icyo bakora.”
Penalite yahawe Rayon Sports yabonetse ku munota wa 25 ubwo Manishimwe Emmanuel yari atezwe mu rubuga rw’amahina yahawe rutahizamu Devis Kasirye arayinjiza Rayon Sports iyobora umukino ku bitego bibiri ku busa ari nako warangiye.
Rayon Sports imaze gukina imikino ine ya shampiyona yatsinze ibiri itsindwa umwe undi irawunganya kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 7 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO