Iyi kipe yashinzwe mu 2012 ntiramanukaho mu Cyiciro cya kabiri, ibayeho mu buryo bwo kwirwanaho mu myaka yose yabayeho ifashwa n'Akarere ka Gakenke ndetse n'abantu ku giti cyabo baterateranya iminsi ikicuma.

Iyo umwaka w'imikino urangiye ikipe ibura bamwe mu bakinnyi bayo bikaba ngombwa ko yongeramo abandi. Kuri ubu Freedom Women FC ifite abakinnyi 14 icumbikiye mu nzu ikodesha ibihumbi 100 Frw ndetse n'abandi batandatu baba hanze bakora imirimo itandukanye. Abacumbikirwa baragaburirwa bagahabwa n'aho kuryama.

Mu baba hanze hari harimo batatu bakora mu Rwego rushinzwe gufasha Akarere gucunga Umutekano (DASSO) banayikinira. Aba ba 'DASSO' bumvikanye n'ubuyobozi bw'ikipe ko bazajya bakora imyitozo umunsi umwe mu cyumweru, ku munsi wa nyuma w'umukino, bagahembwa ibihumbi 5 Frw ku mukino bitabiriye hatarebwe imigendekere yawo.

Abakinnyi bashya baguzwe, uwa menshi yatanzweho ibihumbi 500 Frw mu gihe uwaguzwe macye ari ibihumbi 100 Frw mu myaka ibiri. Nta mushahara bahembwa ku kwezi kubera ubushobozi bucye bw'ikipe gusa ku mukino batsinze bahabwa ibihumbi 7 Frw by'agahimbazamusyi, uwo banganyije bagahabwa ibihumbi 5 Frw. Nubwo banganyije umwe, nta mukino baratsinda muri Shampiyona y'Abagore igeze ku Munsi wa Cyenda.

Umwe mu bakinnyi babifatanya n'akazi ko gucunga umutekano mu Rwego rwa 'DASSO', Uwamahoro Valentine 'Vava' waganiriye na IGIHE, yavuze ko gukina umupira w'amaguru yabitangiye mu 2008 ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye, guhera icyo gihe amafaranga menshi yakuye muri ruhago akaba ari ibihumbi 100 Frw yahawe na Freedom Women FC bemeranywa kuzayikinira imyaka ibiri.

Ati "Natangiye gukina umupira w'amaguru mu 2008, ntangiye amashuri yisumbuye ubwo nahereye muri Inyemera Women FC y'i Gicumbi. Mu 2014 naje hano muri Freedom Women FC. Nyuma y'imyaka ibiri nagize amahirwe mbona akazi ko gucunga umutekano w'igihugu mba umu 'DASSO', ndasaba ko nabifatanya no gukina ruhago kuko numvaga ikipe yanjye ntayitererana."

"Mu kazi kacu nta saha yo kuruhuka ibaho, iyo hagize igikoma urahaguruka ukiruka ukajya gutabara, ariko akanya gato mbonye ndaza nkitozanya na bagenzi banjye tukanajyana gukina."

Yakomeje agira ati "Amafaranga nafashe bwa mbere mu mupira w'amaguru ni ayo nahembwe nkiga muri FEASSA (Irushanwa rihuza amashuri yo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba). Twaserukiye Igihugu muri Uganda ahitwa Fort Portal, twatsinze Kenya baduhemba ibihumbi 100 Frw nk'ikipe yose, bampamo ibihumbi 14 Frw nguramo telefoni."

"Amenshi maze kubona nayahawe na Freedom Women FC angana n'ibihumbi 100 Frw banguze uyu mwaka ngo mbakinire imyaka ibiri aha harimo n'uduhimbazamusyi nifuje ko batumpera icyarimwe kugira ngo azagire icyo amarira."

Freedom Women FC ifite Umutoza umwe, Dukundimana Assouman. Ni we utoza abanyezamu, akanakora inshingano zo kongerera imbaraga abakinnyi. Nta muganga iyi kipe igira. Umukinnyi iyo arwaye ajya kwa muganga kwivuza akoresheje Ubwishingizi mu kwivuza 'Mituelle de Santé".

Ku cyerekeranye n'Umuganga w'Ikipe, Umutoza Dukundimana yagize ati "Iyo Murumuna wa Perezida yadupfuye agasoni araduherekeza akaba ari we uterura abakinnyi bagize ikibazo mu kibuga, gusa si umuganga."

Kubera ingengo y'imari yo gupfundikanya, iyo Freedom Women FC igiye gukina yasuye ikodesha tagisi nto zitwara abagenzi zo mu bwoko bwa 'Hiace' nk'imwe mu mbogamizi ku bakinnyi kuko bayigendamo babyigana kugira ngo bakwirwemo.

Umutoza Dukundimana Assouman avuga ko gutoza ikipe ibayeho mu buzima nk'ubwo bivuna cyane kuko umukinnyi ubayeho atyo bigoye kumusaba umusaruro.

Yagize ati "Kugira ngo umukinnyi atange umusaruro mwiza ni uko aba abayeho neza icyo gihe, na we yigirira icyizere ariko niba atariye neza cyangwa ngo aruhuke neza biragoye ko yatanga umusaruro. Ngira ngo mwabonye aho abakinnyi barara, ntiwaryama kuri iriya 'matelas' ingana kuriya ngo uruhuke neza. Umudiho uva mu itako."

"Ku kijyanye n'ibikoresho byo biravunanye kuko hari igihe ntegura imyitozo ikenera imipira nk'irindwi cyangwa umunani najya kureba imipira mfite ngasanga ntirenga itatu cyangwa ine ndetse na yo ishaje cyane."

Yakomeje agira ati "Nta myambaro y'imyitozo tugira, buri mukinnyi yambara uko ashatse, ibindi bikoresho nka 'corners' cyangwa amazamu biba ngombwa ko iyo dukina ikibuga gito dukoresha inkweto cyangwa amabuye."

Ku kuba ari we mutoza rukumbi ikipe ifite, Dukundimana yagize ati "Ni njye utoza abanyezamu, ba myugariro, abakina hagati, ba rutahizamu, ni nanjye wongera imbaraga. Nibura Staff yakabaye ifite abantu umunani ariko hano ni njye gusa. Nk'abanyezamu bo mbatoza inshuro ebyiri mu cyumweru."

Perezida wa Freedom FC, Hakuzimana Sadi Corneille, yabwiye IGIHE ko ingengo y'imari yagiye ihindagurika ndetse ikagabanywa bya hato na hato nka kimwe mu byateye umusaruro muke n'ubukene bw'ikipe, bituma kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe gusa mu mikino icyenda.

Ati "Mu 2018-19 bari baduhaye miliyoni imwe ariko haza gukurwaho ibihumbi 200 Frw batugenera ibihumbi 800 Frw, tuyakoresha uko ari, mu myaka yakurikiyeho bakomeje kudufasha kugera muri COVID-19 mu 2021 aho zari miliyoni 6 Frw kandi yaradufashije cyane."

"Mu mwaka wakurikiyeho yagabanyijweho miliyoni 2 Frw ziba enye kugeza uyu mwaka ubwo yagizwe miliyoni imwe gusa kuko Akarere ka Gakenke batubwiye ko siporo ubwayo yagenewe miliyoni 3 Frw ku makipe yose uko ari atatu."

Yakomeje agira ati "Ayo mafaranga kuyakoresha biradukomerera cyane kuko ikitugoye cyane ari imirire, ubukode bw'inzu abakinnyi babamo, gukodesha imodoka itujyana ku mikino ndetse n'imbangukiragutabara tugomba kubona ku mikino twakiriye yaba ku ikipe nkuru n'iy'abato yayo, kugeza ubu imaze guterwa mpaga ebyiri kubera kubura iyo mbangukiragutabara."

"Dufite abakinnyi 16 bose hamwe, ducumbikira 14, umutoza na 'Animatrice' ubareberera. Nibura ku mwaka wa Shampiyona tuyishyura ibihumbi 800 Frw."

"Twishyura abakinnyi bagomba kudukinira imyaka ibiri, uwo twishyuye menshi ni ibihumbi 600 Frw ku myaka ibiri mu gihe uwo twishyuye make ari ibihumbi 100 Frw. Ayo yose tuyikora ku mufuka ngo ikipe ibeho gusa biravunanye cyane."

Umuyobozi wa Siporo mu Karere ka Gakenke, Nayili Malachie, yabwiye IGIHE ko mu ngengo y’imari y’Akarere, Freedom Women FC itarimo kuko badafitanye amasezerano y’imikoranire abahuza ku buryo usangamo uruhare rw’Akarere mu ikipe.

Mu mwaka wa Shampiyona ushize, mu mukino ubanza w'Igikombe cy'Amahoro, Rayon Sports yatsinze Freedom ibitego 9-0, iyi kipe y'i Nemba mu Karere ka Gakenke yanga kwirirwa ikina umukino wo kwishyura kuko yasanze ari ugutakaza amafaranga y'ubusa kandi itari bwishyure ibyo bitego ihitamo kwemera guterwa mpaga y'ibitego 3-0.

Muri uyu mwaka nanone, tariki 2 Ugushyingo 2023, mu Nzove ku kibuga cy'imyitozo cya Rayon Sports, Gikundiro y'Abagore yatsinze Freedom Women FC ibitego 8-0 mu mukino wa Shampiyona warangiye imburagihe.

Freedom WFC yikuye mu kibuga ku munota wa 65 ivuga ko abakinnyi bayo batanu bavunitse igasigarana barindwi gusa mu gihe yari yitwaje abakinnyi 12 gusa muri 16 bafite ibyangombwa byo gukina Icyiciro cya Mbere.

Imwe mu mipira Freedom Women FC ikoresha imyitozo
Imwe mu mipira Freedom Women FC ikoresha imyitozo
Telefoni ya Uwamahoro Valentine ayiteretse hejuru y'umupira mbere y'uko yinjira mu kibuga ngo atangire imyitozo
Telefoni ya Uwamahoro Valentine ayiteretse hejuru y'umupira mbere y'uko yinjira mu kibuga ngo atangire imyitozo
Abakinnyi birwanaho bagashaka inkweto z'ubwoko butandukanye ariko bagakora imyitozo
Abakinnyi birwanaho bagashaka inkweto z'ubwoko butandukanye ariko bagakora imyitozo
Abakinnyi ba Freedom Women FC mu myitozo; buri wese yambara imyenda abonye hafi kuko nta mpuzankano y'imyitozo ikipe ifite
Abakinnyi ba Freedom Women FC mu myitozo; buri wese yambara imyenda abonye hafi kuko nta mpuzankano y'imyitozo ikipe ifite
Inkweto Uwamahoro Valentine 'Vava' akoresha imyitozo akanazikinisha imikino, ibintu afatanya n'akazi ko gucunga umutekano binyuze mu Rwego rwa 'DASSO'
Inkweto Uwamahoro Valentine 'Vava' akoresha imyitozo akanazikinisha imikino, ibintu afatanya n'akazi ko gucunga umutekano binyuze mu Rwego rwa 'DASSO'
Kubera akazi asanzwe akora, Uwamahoro Valentine akora imyitozo rimwe mu cyumweru, ku munsi ubanziriza umukino
Kubera akazi asanzwe akora, Uwamahoro Valentine akora imyitozo rimwe mu cyumweru, ku munsi ubanziriza umukino
Ibikoresho bya Freedom Women FC ntibiba bihagije ariko bakora imyitozo bagakina n'imikino ya Shampiyona
Ibikoresho bya Freedom Women FC ntibiba bihagije ariko bakora imyitozo bagakina n'imikino ya Shampiyona
Hari ababa bambaye imipira yo mu bwoko bwa 'La Coste' mu myitozo
Hari ababa bambaye imipira yo mu bwoko bwa 'La Coste' mu myitozo
Bamwe bakorana imyitozo 'Gilets' zisanzwe zambarwa n'abubatsi, abandi bakambara imipira y'imbeho
Bamwe bakorana imyitozo 'Gilets' zisanzwe zambarwa n'abubatsi, abandi bakambara imipira y'imbeho
Umutoza rukumbi wa Freedom Women FC, Dukundimana Assouman, aha imyitozo abakinnyi be
Umutoza rukumbi wa Freedom Women FC, Dukundimana Assouman, aha imyitozo abakinnyi be
Dukundimana yerekeje muri Freedom Women FC avuye muri Impessa FC yakiniye mu Cyiciro cya Kabiri
Dukundimana yerekeje muri Freedom Women FC avuye muri Impessa FC yakiniye mu Cyiciro cya Kabiri
Inkweto za bamwe mu bakinnyi ba Freedom Women FC ziba zishaje ndetse ziteye ibiremo
Inkweto za bamwe mu bakinnyi ba Freedom Women FC ziba zishaje ndetse ziteye ibiremo
Dukundimana atoza abakinnyi ku myanya yose harimo n'abanyezamu atoza kabiri mu cyumweru
Dukundimana atoza abakinnyi ku myanya yose harimo n'abanyezamu atoza kabiri mu cyumweru
Iyo uri mu kibuga cya Nemba, Freedom Women FC ikoreraho imyitozo, uba witegeye imisozi ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke
Iyo uri mu kibuga cya Nemba, Freedom Women FC ikoreraho imyitozo, uba witegeye imisozi ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke
Abakinnyi ba Freedom Women FC bari kunywa amazi mu karuhuko k'imyitozo
Abakinnyi ba Freedom Women FC bari kunywa amazi mu karuhuko k'imyitozo
Bayanywera mu macupa y'ibindi binyobwa kuko ari bwo abaryohera
Bayanywera mu macupa y'ibindi binyobwa kuko ari bwo abaryohera
Barasangira mu gihe hari abatayazanye
Barasangira mu gihe hari abatayazanye
Kimwe mu bihano bihabwa abatazanye amazi ku kibuga ni ugusimbuka makeri inshuro eshatu
Kimwe mu bihano bihabwa abatazanye amazi ku kibuga ni ugusimbuka makeri inshuro eshatu
Ikibuga cya Nemba gihora gitunganywa buri uko Freedom Women FC igiye kuhakirira imikino
Ikibuga cya Nemba gihora gitunganywa buri uko Freedom Women FC igiye kuhakirira imikino
Umunyezamu wa Freedom Women FC mu myitozo
Umunyezamu wa Freedom Women FC mu myitozo
Iruhande rw'ikibuga cya Nemba hari ikiraro cyambukiranya umugezi muto wa Musange
Iruhande rw'ikibuga cya Nemba hari ikiraro cyambukiranya umugezi muto wa Musange
Abakinnyi ba Freedom Women FC bataha nyuma y'imyitozo
Abakinnyi ba Freedom Women FC bataha nyuma y'imyitozo
Umutoza Dukundimana Assouman wa Freedom Women FC asubira ku icumbi nyuma y'imyitozo
Umutoza Dukundimana Assouman wa Freedom Women FC asubira ku icumbi nyuma y'imyitozo
Aho abakinnyi ba Freedom Women FC batunganyiriza amafunguro
Aho abakinnyi ba Freedom Women FC batunganyiriza amafunguro
Inzu abakinnyi, Umutoza na 'Animatrice' ba Freedom Women FC bacumbikirwamo ikodeshwa ibihumbi 100 Frw ku kwezi
Inzu abakinnyi, Umutoza na 'Animatrice' ba Freedom Women FC bacumbikirwamo ikodeshwa ibihumbi 100 Frw ku kwezi
Iyo barangije gutunganya amafunguro ashyirwa kuri aya meza
Iyo barangije gutunganya amafunguro ashyirwa kuri aya meza
Aho abakinnyi ba Freedom Women FC barara
Aho abakinnyi ba Freedom Women FC barara
Umwe mu bakinnyi ba Freedom Women FC yinjira aho barara, umufariso bararanaho ari babiri
Umwe mu bakinnyi ba Freedom Women FC yinjira aho barara, umufariso bararanaho ari babiri
Mu gikari cy'icumbi rya Freedom Women FC abakinnyi bavuye mu myitozo
Mu gikari cy'icumbi rya Freedom Women FC abakinnyi bavuye mu myitozo
Iyo uhagaze mu gikari cy'icumbi rya Freedom Women FC uba witegeye umusozi wa Kabuye mu Karere ka Gakenke
Iyo uhagaze mu gikari cy'icumbi rya Freedom Women FC uba witegeye umusozi wa Kabuye mu Karere ka Gakenke

Amafoto: Ntare Julius