00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwo muri Rayon Sports n’ibyo gukinira Amavubi: Tuyisenge Arsène twaganiriye (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 15 June 2024 saa 11:26
Yasuwe :

Hashinze imyaka ibiri Rayon Sports iguze Tuyisenge Arsène, imukuye muri Espoir FC y’i Rusizi, icyo gihe iyi kipe yari mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’u Rwanda.

Ni umusore wagowe cyane n’umwaka we wa mbere muri iyi kipe y’ubururu n’umweru gusa uko iminsi yagiye yicuma yibonaga mu ikipe kugeza ubwo abonye n’umwanya munini wo gukina.

Icyakora birashoboka ko hari ibyo umwibazaho bitandukanye ari nayo mpamvu IGIHE yaganiriye nawe kuri byinshi ku buzima bwe, yaba ubw’umupira w’amaguru n’ubusanzwe muri rusange.

Tuyisenge yatangiriye umwuga wo guconga ruhango muri Alpha FC yo mu Cyiciro cya Kabiri yavuyemo ajya i Rusizi muri Espoir FC yamazemo imyaka ibiri gusa, yerekeza muri Rayon Sports.

Uyu musore avuga ko umwanzuro wo kujya i Rusizi wari ugoye cyane.

Ati “Ikintu cyanjyanyeyo ni urukundo rw’umupira kuko numvaga ari ikintu nshaka kuzakora ngize amahirwe birampira. Hari imvugo ivuga kudafata ’risque’ nabyo ari ’risque’ niryo nagendeyeho rero.”

Mu 2022, Tuyisenge Arsène yerekeje muri Rayon Sports avuye muri Espoir FC. Uyu mukinnyi avuga ko muri rusange imyaka ibiri amaze muri Gikundiro yamugendekeye neza.

Ati “Muri rusange ni imyaka yagenze neza ariko uwa mbere ntabwo byari byiza kuko ntabwo nakinaga n’imvune nyinshi zatumye mara igihe kinini hanze y’ikibuga. Uwa kabiri wo wagenze neza ugereranyije n’ushize.”

Yakomeje agira ati “Umwaka wa kabiri watangiye ungoye kubera umutoza mushya waje akampindurira umwanya akanshyira kuri gatatu bityo birangora cyane kuko ni ubwa mbere nari ngiye kuhakina. Gusa narihanganye ngerageza kubyitwaramo neza kuko sinashakaga gusubira ku ntebe.”

Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports, biravugwa ko Tuyisenge yerekeje muri Mukeba APR FC.

Muri iyi myaka ya vuba, Tuyisenge ni umwe mu bakinnyi bagize amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ikomeje no kugira umusaruro mwiza.

Ku nshuro ya mbere, yahamagawe n’Umutoza Carlos Ferrer waje gusimburwa n’Umudage Frank Torsten Spittler wakomeje kumwitabaza.

Icyakora uyu mutoza ntiyavuzweho rumwe ubwo yatangiraga gutoza Amavubi by’umwihariko kubera myitozo ye itarimenyerewe cyane mu Rwanda bityo ikavugisha benshi.

Tuyisenge avuga ko Spittler ari umutoza mwiza wibanda ku kwiharira umukino ndetse no gukora cyane ku myitozo yo mu mutwe.

Ati “Ni umutoza mwiza uba wifuza ko muyobora umukino. Ntabyo kujya mu kibuga mugiye kwirwanaho kuko haba uburyo bw’imikinire n’amayeri byose abitanga neza muri make ni umutoza mwiza.”

Imwe mu myitozo yakoresheje ikavugisha benshi irimo Yoga na Meditation. Tuyisenge avuga ko bibafasha cyane nubwo nabo bakiyibona batunguwe.

Ati “Buriya umutoza aba yarabyigiye, hari igihe azana imyitozo ikabatungura kuko ari ubwa mbere muhuye nayo ukibaza ibyo murimo ariko we aba azi icyo iri bumfashe mu mikinire, icyakora kuko ari ibintu bishya biratungurana.”

Yakomeje agira ati “Abantu benshi bazi ko imyitozo yo kwiruka, gusimbuka ari yo myiza ariko we hari igihe abyuka akababwira kugenda n’amaguru cyangwa utuntu tworoheje, mbese yibanda mu mutwe cyane kandi erega ni wo uha amaguru ibyo akora.”

Hanze y’ikibuga, Tuyisenge ni umusore uvuka i Kigali mu Gatsata ahazwi nko mu Gashyushya, ukunda filimi cyane no gusabana n’inshuti ze byose biherekezwa no kwita ku myambarire cyane. Ni umwe mu bakunzi bakomeye ba Cristiano Ronaldo avuga ko akundira gukora cyane ndetse no kudacika intege.

Tuyisenge Arsène yagize umwaka wa kabiri mwiza muri Rayon Sports
Tuyisenge Arsène yerekeje muri APR FC
Tuyisenge Arsène avuga ko Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Frank Spittler ari umutoza mwiza uzageza u Rwanda kuri byinshi
Tuyisenge Arsène yatangiye no guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages