Amavubi acumbitse muri Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa The Capital Zimbali Hotel iherereye mu gace ka Ballito mu Mujyi wa Durban.
Iyi hoteli iherereye ku nkengero z’Inyanja y’Abahinde hafi y’ikibuga cy’indege cya King Shaka International, cyane ko ari iminota 15 gusa ukaba uyigezeho.
Durban ni umwe mu mijyi ikomeye muri Afurika y’Epfo kuko uza ku mwanya wa gatatu mu guturwa cyane, nyuma ya Johannesburg na Cape Town.
Ni umujyi kandi ufite ikirere cyiza kuko udashyuha cyane cyangwa ngo ukonje cyane. Mu gihe cy’impeshyi, impuzandengo y’ubushyuhe aba ari 24 °C mu gihe cy’ubukonje ari 17 °C.
Amavubi afite akazi gakomeye ko kwikura imbere ya Lesotho iri mu mwuka mwiza nyuma yo gutsindira Zimbabwe iwayo ibitego 2-1 ikanayobora itsinda rya gatatu n’amanota atanu, ikurikiwe n’u Rwanda na Bénin zifite ane.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mafoto amwe agaragaza ubwiza bw’iyi hoteli Ikipe y’Igihugu icumbitse muri Afurika y’Epfo.
VIDEO: Tembera 'The Capital Zimbali Hotel', hoteli y'inyenyeri eshanu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' icumbitsemo i Durban muri Afurika y'Epfo.
Iyi hoteli iri ku nkengero z'Inyanja y'Abahinde.
Amavubi yageze muri Afurika y'Epfo ku wa Gatandatu, azakirwa n'Ikipe y'Igihugu ya Lesotho… pic.twitter.com/qr80FQq8iQ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) June 9, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!