Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ukwakira 2022. Watangiye FC Barcelona isatira bikomeye mu minota itanu ya mbere, ishaka igitego hakiri kare ari ko Inter Milan ikirwanaho ikiza izamu ryayo.
Ku munota wa karindwi, abakinnyi ba Inter Milan bazamukanye umupira bihuta cyane ariko ishoti riremereye Hakan Çalhanoğlu yateye umunyezamu Andres Ter Stegen ntacyo rwabyaye kuko yawushyize muri koruneri.
Mu minota 20 ya mbere, FC Barcelona yakomeje kwiharira umupira ari na ko inyuzamo igasatira, mu gihe Inter Milan yakinaga imipira yabaga yatakajwe.
Ku munota wa 22 w’umukino Nicolo Barella yateye umupira muremure Correa myugariro wa Barcelona Eric Garcia awukora n’akaboko ariko umusifuzi ntiyatanga penaliti.
Joaquín Correa yatsinze igitego cya mbere cya Inter Milan ku munota wa 28 ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko yari yaraririye.
FC Barcelona yakomeje kubona uburyo bwo gutsinda ibitego ariko Ousmane Dembélé imipira akayipfusha ubusa.
Inter Milan yarekaga Barcelona igakina yonyine, yo yacungiraga ku mipira itakaje ikazamuka yiruka, byaje kuyikundira ku munota wa 47 nyuma yo gutera ishoti ab’inyuma ba Barcelona bakarikuramo. Correa yasunikiye umupira mwiza Çalhanoğlu atera ishoti rikomeye hanze y’urubuga rigendera hasi riruhukira mu izamu rya Andres Ter Stegen wa FC Barcelona.
Igice cya mbere cyarangiye Inter Milan itsinze FC Barcelona igitego kimwe ku busa.
FC Barcelona yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka kwishyura igitego, ariko kuboneza mu izamu bikomeza kuyangira.
Ku munota wa 67, Dembélé yazamukanye umupira maze awuhindura imbere y’izamu Pedri awuboneza mu rushundura ariko umusifuzi yitabaza ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR] asanga mbere yo kugitsinda Ansu Fati yabanje gukora umupira.
Kuva ku munota wa 70, FC Barcelona yarushijeho gusatira ubundi icumbika mu izamu rya Inter Milan ariko Dembele, Pedri n’abandi bahinduraga imipira umuzamu André Onana akababera ibamba.
FC Barcelona yakomeje gusatira bikomeye ari na ko yagendaga ikora impinduka. Alessandro Bastoni Cavaliere yakuruye Franck Yannick Kessié ariko ateye coup franc Sergio Busquets Burgos umupira awutera hejuru y’izamu.
Iminota umunani y’inyongera Inter Milan yayikinnye ikiza izamu ryayo gusa, ariko birayihira kuko umukino warangiye itsinze FC Barcelona igitego 1-0.
Mu mukino wundi wabaye muri iri tsinda Bayern Munich yatsinze FC Viktoria Plzeň ibitego 5-0.
Mu itsinda rya kane, Olympique de Marseille yo mu Bufaransa yabonye amanota yayo ya mbere nyuma yo gutsinda Sporting Club Portugal ibitego 4-1. Eintracht Frankfurt yo mu Budage igwa miswi na Tottenham Hotspur F.C. yo mu Bwongereza ubusa ku busa.
Mu itsinda rya mbere, Ajax Amsterdam yo mu Buholandi yanyagiriwe mu rugo na Napoli yo mu Butaliyani ibitego 6-1.
Liverpool FC yatsinze Rangers ibitego 2-0 bya Trent Alexandre Arnold na Mohamed Salah.
Mu itsinda rya gatatu, Club Brugge yatunguye Atletico Madrid iyitsinda ibitego 2-0 mu gihe FC Porto yatsindaga Bayern Leverkusen ibitego 2-0.
Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022:
Itsinda E
– FC Salzburg vs Dinamo Zagreb (18:45)
– Chelsea FC vs AC Milan (21:00)
Itsinda F
– RB Leipzig vs Celtic (18:45)
– Real Madrid vs Shaktar Donetsk (21:00)
Itsinda G
– Manchester City vs Fc Copenhagen (21:00)
– Sevilla vs Borussia Dortmund (21:00)
Itsinda H
– Benfica vs Paris Saint Germain (21:00)
– Juventus vs Maccabi Haifa (21:00)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!