Amakipe yombi yatangiye gukina nta gusatira cyane kugaragara imbere y’izamu ahubwo umukino uri mu kibuga hagati.

Uburyo bwiza bwabonetse ku munota wa 29, ubwo Julian Alvarez yashyiraga umupira mu izamu n’umutwe ariko ugaca hejuru.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Arsenal yahanahanye neza mu kibuga hagati, Noni Madueke afata umupira yiyemeza gutera mu izamu ari hanze y’urubuga rw’amahina, ariko unyura hafi y’izamu gato.

Arsenal ni yo yafunguye amazamu bwa mbere muri uyu mukino, ku gitego cyatsinzwe na Viktor Gyökeres ku munota wa 44, kivuye kuri penaliti yakorewe na myugariro wa Atletico Madrid, David Hancko, arayiterera awushyira mu izamu.

Igice cya kabiri Atletico Madrid yagikinnye nk’ikipe iri imbere y’abafana bayo, ku munota wa 49 ibona coup-franc yatewe na Julian Alvarez, inyura hafi y’izamu gato.

Gukomeza gusatira cyane kwatumye iyi kipe na yo ibona igitego cya mbere ku munota wa 56. Ni igitego cyashyizwemo na rutahizamu Julian Alvarez kuri penaliti yavuye kuri Ben White wakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 63, Atletico Madrid yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira watewe na Antoine Griezmann ariko ukubita umutambiko w’izamu.

Mikel Arteta utoza Arsenal yahise akora impinduka akura mu kibuga Viktor Gyökeres, Noni Madueke na Gabriel Martinelli, hajyamo Gabriel Jesus, Bukayo Saka na Leandro Trossard.

Ni mu gihe Diego Simeone yafashe umwanzuro wo gusimbuza Julian Alvarez wagize ikibazo cy’imvune itamwemerera gusubira mu kibuga, ashyiramo Alex Baena.

Ku munota wa 80, umusifuzi Danny Makkelie yetanze penaliti akeka ko Eberechi Eze wa Arsenal yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, ariko nyuma yo gusuzuma amashusho ya VAR, yemeza ko nta kosa ryabayeho.

Umukino wongeweho iminota irindwi, urangira nta kipe yongeye kureba mu izamu, binganya igitego 1-1. Umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha, ku itariki ya 5 Gicurasi 2026, kuri Emirates Stadium.

Uyu wari umukino wakurikiwe n’Abanyarwanda benshi, dore ko ari amwe mu afitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

U Rwanda rufitanye imikoranire n’iyi kipe yo muri Espagne kuva mu 2025 kugeza 2028, aho rwamamaza ubukerarugendo n’umuco warwo kuri iyi stade yakiniweho, ndetse ikanarwambara ku myambaro y’imyitozo.

Ni mu gihe Arsenal yo imaze imyaka umunani ikorana n’u Rwanda ikayambara ku kuboko no kurwamamaza kuri Emirates Stadium, ndetse mu bihe bitandukanye bamwe mu bakinnyi bayikiniye bakaba basura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.

Atletico Madrid yananiwe kubonera amanota atatu iwayo
Atletico Madrid yananiwe kubonera amanota atatu iwayo
Abakinnyi 11 Arsenal yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Arsenal yabanje mu kibuga
Abafana ba Atletico Madrid bayibaye hafi muri uyu mukino wari ukomeye
Abafana ba Atletico Madrid bayibaye hafi muri uyu mukino wari ukomeye
Viktor Gyökeres yatsinze igitego cya Arsenal kuri penaliti
Viktor Gyökeres yatsinze igitego cya Arsenal kuri penaliti
Arsenal na Atletico Madrid zaguye miswi y'igitego 1-1
Arsenal na Atletico Madrid zaguye miswi y'igitego 1-1
Atletico Madrid yakinnye neza mu gice cya kabiri
Atletico Madrid yakinnye neza mu gice cya kabiri