Umukino wabimburiye indi wabereye kuri BayArena mu Budage, uberaho umukino wa Arsenal yo mu Bwongereza yari yakiriwe na Bayer Leverkusen yari iwayo.
Ni umukino warimo guhangana kudasanzwe, dore ko wabonetsemo amakarita arindwi y’umuhondo, harimo ane yahawe Bayer Leverkusen n’andi atatu yahawe Arsenal.
Igice cya kabiri cy’uyu mukino kigitangira ku munota wa 46, ni bwo igitego cya mbere cyinjiye mu izamu gitsinzwe na Robert Andrich wa Bayer Leverkusen, ariko cyishyurwa na Kai Havertz kuri penaliti.
Uyu rutahizamu watsinze ikipe yakiniye imyaka 10, yahawe impano nyuma yo kugaruka kuri iki kibuga cyo mu Budage.
Iyi penaliti yavuye ku ikosa Malik Leon Tillman wa Bayer Leverkusen yakoreye Noni Madueke wa Arsenal mu rubuga rw’amahina.
Real Madrid yo muri Espagne yakiriye Manchester City yo mu Bwongereza imaze kuba mukeba wayo i Burayi, mu mukino wabereye kuri Estadio Santiago Bernabéu.
Ku munota wa 19, Thibaut Courtois yateye umupira imbere ufatwa na Federico Valverde, ariruka bihurirana n’uko umunyezamu wa Manchester City, Gianluigi Donnarumma, yasohotse nabi, ashyiramo igitego cya mbere.
Nyuma y’iminota irindwi uyu rutahizamu yashyizemo igitego cya kabiri nyuma y’akazi gakomeye kari kakozwe na Vinicius Junior wamuhereje umupira yamaze kwinjira mu rubuga rw’amahina.
Federico Valverde wari umukinnyi mwiza muri uyu mukino yaboneye Real Madrid yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 42, nyuma yo guhuzagurika kw’abakinnyi ba Manchester City bari mu bwugarizi.
Iyi kipe yari iwayo yashoboraga kubona igitego cya kane mu gice cya kabiri ariko penaliti yabonye, yatewe na Vinicius Junior kubw’amahirwe make Donnarumma awukuramo.
Umukino warangiye Real Madrid ibonye impamba y’ibitego 3-0, izajyana mu mukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Chelsea na yo yo mu Bwongereza yagiye mu Bufaransa guhangana na Paris Saint-Germain mu mukino wari ishiraniro amakipe yombi ashaka gucyura intsinzi.
PSG yakiniraga iwayo yitwaye neza mu gice cya mbere ndetse ibonamo ibitego 2-1, harimo icyatsinzwe na Bradley Barcola ku munota wa 10 n’icya Ousmane Dembélé ku munota wa 40, mu gihe icya Chelsea cyashyizwemo na Malo Gusto ku munota w 28.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 57, Enzo Fernandez yatsinze igitego cya kabiri cya Chelsea, ariko Vitinha wa PSG ashyiramo icya gatatu ku makosa y’umunyezamu wa Chelsea, Filip Jörgensen.
Khvicha Kvaratskhelia wari mwiza muri uyu mukino, yatsinze ibitego bibiri mu minota ya nyuma, harimo icyo yashyizemo ku munota wa 86 n’icyo ku munota wa kane w’inyongera kuri 90, umukino urangira ari ibitego 5-2.
FK Bodø/Glimt yo muri Norvège yatsinze Sporting CP yo muri Portugal ibitego 3-0. Ni ibitego byashyizwemo na Sondre Fet ku munota wa 32, Ole Blomberg ku munota wa mbere w’inyongera kuri 45 na Kasper Hogh ku munota wa 71.
Uko imikino yo kwishyura iteganyijwe
Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe
Arsenal vs Bayer Leverkusen
Sporting FK vs Bodø/Glimt
Chelsea vs Paris Saint-Germain
Manchester City vs Real Madrid
Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe
FC Barcelone vs Newcastle United
Bayern Munich vs Atalanta
Liverpool vs Galatasaray
Tottenham vs Atletico Madrid















Ibitekerezo 0