Uyu mukino urabera mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza kuri Stamford Bridge saa Yine z’ijoro kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Werurwe 2023.
UEFA Champions League yasubukuwe nyuma y’igihe kirekire idakinwa kuko hitambitsemo n’imikino y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar mu mpera za 2022.
Nyuma y’aka karuhuko, ntikigeze gahira Chelsea FC itari kubona neza imbere hayo mu kubona intsinzi mu irushanwa iryo ariryo ryose, dore ko no mu mukino ubanza Dortmund yayitsinze 1-0.
Nubwo yatsinzwe umukino wabereye mu Budage ariko biragoye ko yakurayo amaso kuko iki gikombe ikimenyereye kurenza Dortmund, kuko iheruka kucyegukana mu 2011.
Abakinnyi b’Umutoza Graham Potter baherukaga gutsinda umukino tariki ya 15 Mutarama 2023, baheruka kubona intsinzi y’igitego 1-0 batsinze Leeds United bibagabanyiriza igitutu bari bamaranye iminsi.
Nubwo Chelsea yabashije gutsinda uyu mukino ku rutonde rwa Shampiyona ya ‘English Premier League’ ntihagaze neza kuko iri ku mwanya wa 10 ndetse harimo n’ikinyuranyo cy’amanota ane hagati yayo n’iyikurikiye.
Haribazwa niba byayiha icyizere cyo guhangana n’ikipe yayitsinze umukino ubanza nubwo iza kuba iri imbere y’abakunzi bayo.
Graham Potter yasobanuye ko icyizere cyo kubona umukino bagifite kandi ko intsinzi yose batigeze babona mu mikino yabanje ari igihe cyo kwigaragaza.
Ati “Tugomba gukona neza, tukerekana ibyo dufite. Aya ni amahirwe tuba tubonye yo kugaragariza imbere y’abafana bacu ko twagerageza kurenga ⅛, cya Champions League. Hari imikino myinshi twabuzeho ibitego kandi ni byo koko biroroshye, uwo musaruro turawifuza.”
Potter yongeyeho ko abizi neza ko bagiye gukina n’ikipe ikomeye kandi ihagaze neza, gusa we n’abasore be icyizere baragifite ko bagomba kwitwara neza.
Chelsea irakina idafite Umunyezamu Edouard Mendy ugifite imvune y’urutoki, Thiago Silva uyifite mu ivi na César Azpilicueta na we wavunitse.
Biyongeraho N’Golo Kanté umaze igihe gito agarutse ku myitozo gusa utarageza igihe cyo kujya mu kibuga, Mason Mount utemerewe gukina na Armando Broja utameze neza mu ivi.
Benoît Badiashile, Noni Madueke, David Datro Fofana na Pierre-Emerick Aubameyang ntibagaragara kuri uyu mukino kuko batandikishijwe mu bakinnyi Chelsea FC izifashisha muri Champions League.
Chelsea FC ifite akazi ko guhagarika Dortmund imaze imikino 10 itaratakaza mu Budage, aho iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ya Bundesliga, inganya amanota na Bayern Munich ya mbere.
Inshuro 17 ni zo Dortmund imaze kugaragara mu mikino ya Champions League, imaze zirindwi zose iyitabira ndetse yayitwaye mu 1997 ariko mu 2013 yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Bayern Munich.
Borussia Dortmund yatakaje imikino irindwi mu munani yo gukuranwamo ya Champions League iheruka, usibye uwo yatsinze Sevilla 3-2 muri ⅛ mu 2020/2021.
Umukino Borussia Dortmund iheruka gutsinda ikipe yo mu Bwongereza ni mu Ukwakira 2013, ubwo yatsindaga Arsenal 2-1, ariko nyuma yaho ntirongera kubigeraho.
Dortmund itozwa na Edin Terzić ni yo kipe yonyine i Burayi imaze gutsinda imikino yose kuva 2023 yatangira.
Dortmund yo irajya mu Bwongereza idafite umunyezamu wayo Gregor Kobel wagize imvune mbere y’umukino wa RB Leipzig, arasimburwa na Alexander Meyer.
Abandi bakinnyi barwaye ni Youssoufa Moukoko, Mateu Morey, Julien Duranville, Abdoulaye Kamara na Karim Adeyemi watsinze igitego cyayihesheje intsinzi mu mukino ubanza na Julian Ryerson ufite amakarita menshi.
Nubwo badahari ariko ifite abasimbura bashobora gukora itandukaniro barimo Niklas Süle na Nico Schlotterbeck bayobora ubwugarizi bafatanyije na Raphaël Guerreiro na Marius Wolf.
Emre Can, Salih Ozcan na Jude Bellingham bakwitabazwa hagati mu kibuga kuko nta bibazo bafite, Marco Reus na bagenzi be Julian Brandt na Sébastien Haller bakayobora ubusatirizi.
Undi mukino uteganyijwe ku mugoroba w’uyu munsi ni uhuza S.L. Benfica na Club Brugge KV ubera Estádio da Luz iri i Lisbon muri Portugal.
Umukino ubanza wabereye Jan Breydel Stadium mu Bubiligi, Benfica yawukuyemo impamba y’ibitego 2-0.
Ku wa 8 Werurwe 2023 hateganyijwe indi mikino ikaze aho Paris Saint-Germain izaya mu Budage kwikiranura na Bayern Munich yayitsindiye Parc des Princes 1-0 mu mukino ubanza. Ku kindi kibuga, Tottenham Hotspur izakira AC Milan ifite impamba y’igitego 1-0 yatsindiye iwayo mu Butaliyani.










Ibitekerezo 0