Ni amakipe 32 yagabanye amatsinda umunani yose azahatanira iki gikombe aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.
Ikipe izazamuka muri ebyiri za mbere mu itsinda izakina icyiciro gikurikiyeho cya 1/8, izindi kipe zive mu irushanwa.
Itsinda rya mbere ariryo ririmo ikipe iri muri zimwe mu zifite abakunzi benshi kw’isi Arsenal, yisanze iri kumwe n’ikipe ya Bodø/Glimt yo muri Norvège, ikinamo umukinnyi ukomoka mu Rwanda.
Muri Bodø/Glimt hakinamo Joel Mugisha Mvuka ufite ubwenegihugu bwa Norvège, ari naho yavukiye akanakurira. Andi makipe azahura n’ikipe y’uyu musore harimo PSV Eindhoven ndetse na FC Zürich.
Itsinda rya kabiri (B) hisanzemo ikipe ya Dynamo Kyiv, Rennes, Fenerbahçe na AEK Larnaca. Itsinda rya gatatu (C) harimo ikipe ya Roma, Ludogorets, Betis na HJK.
Itsinda rikurikiyeho rya kane (D) harimo ikipe ya Braga, Malmö, Union Berlin na St Giloise. Mu itsinda rya gatanu (E) harimo ikipe ya Manchester United, Real Sociedad, Sherif na Omonoia.
Itsinda rya gatandatu (F) ryisanzemo amakipe nka Lazio, Feyenoord, Midtjylland na Sturm. Ikipe ya Olympiacos, Qarabağ, Freiburg na Nantes zo zisanze mu itsinda rya karindwi (G).
Itsinda rya munani (H) ari naryo rya nyuma harimo Crevna Zvezda, Monaco, Ferencvárosi na Trabzospor.
Biteganyijwe ko imikino ya Europa League izatangira tariki ya 8 Kanama 2022. Ikindi nuko imikino y’amatsinda igomba kurangira tariki 3 Ugushyingo 2022, kubera impamvu z’igikombe cy’isi giteganyijwe uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!