00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA Europa League: Aston Villa yegukanye igikombe, Unai Emery akora amateka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 May 2026 saa 12:29
Yasuwe :

Aston Villa yo mu Bwongereza yatsinze Freiburg yo mu Budage ibitego 3-0, yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere, umutoza Unai Emery akora amateka yo kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatanu.

Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2025, muri Turikiya.

Ni umukino Aston Villa yahabwagamo amahirwe ndetse ntiyatinze ku bigaragaza kuko yatangiranye imbaraga ihusha ibitego byinshi.

Mu minota 35, Aston Villa yasatiraga cyane abarimo John McGinn na Emiliano Buendía bahusha uburyo bw’ibitego.

Morgan Rogers yahinduye umupira imbere y’izamu wagenderaga hejuru, usanga Youri Tielemans witakumye atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere cya Aston Villa ku munota wa 41.

Nyuma y’iminota ibiri, iyi kipe yo mu Bwongereza yongeye kuzamuka yihuta, McGinn acomekera umupira Buendía wateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina atsinda igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye Aston Villa yatsinze Freiburg ibitego 2-0.

Iyi kipe yo mu Budage yarushwaga bikomeye, ikina ikiza izamu ryayo gusa.

Ku munota wa 57, Morgan Rogers wari wazonze iyi kipe yatsinze igitego cya gatatu gishimangira intsinzi ya Aston Villa.

Mu minota ya nyuma umukino watujemo, Aston Villa ikora impinduka nyinshi abarimo Douglas Luis, Tyrone Mings na Jadon Sancho binjira mu kibuga.

Ni mu gihe Freiburg wabonaga yabuze ibisubizo ahubwo yiyakiriye ko yatakaje umukino.

Umukino warangiye Aston Villa yatsinze Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ya 2026.

Umutoza Unai Emery akomeje gukora amateka yiharira iri rushanwa amaze kwegukana inshuro eshanu, zirimo eshatu hamwe na Seville ndetse no mu 2021 ari kumwe na Villarreal.

Kwegukana iri rushanwa kwa Aston Villa kwatumye Shampiyona y’u Bwongereza izatanga amakipe atandatu muri UEFA Champions League kuko Aston Villa yari isanganywe uyu mwanya.

Ni mu gihe kandi aya makipe ashobora no kuziyongera mu gihe Arsenal yakwegukana Champions League y’uyu mwaka izahuramo na Paris Saint Germain ku mukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 30 Gicurasi 2026.

Si ibyo gusa, no mu gihe Crystal Palace yakwegana UEFA Conference League, cyane ko iri ku mukino wa nyuma aho izahura na Rayo Vallecano tariki ya 27 Gicurasi 2026.

Youri Tielemans afungura amazamu
Emiliano Buendía atsinda igitego cya kabiri
Emiliano Buendía yishimira igitego cya kabiri yatsinze
Morgan Rogers yishimira igitego cya gatatu
Amarangamutima yari yose ku munyezamu Emiliano Martínez
Umutoza Unai Emery yakoze amateka yo kwegukana iri rushanwa inshuro eshanu
Prince William uri mu bafana bakomeye ba Aston Villa yishimira intsinzi
Aston Villa yegukanye irushanwa ry'i Burayi nyuma y'imyaka 44
Aston Villa yegukanye Europa League ku nshuro ya mbere
Myugariro Matt Cash yishimira igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages