Ni umukino waberaga Tbilisi muri Georgia wahuje amakipe yombi yo muri Espagne yatwaye ibikombe by’i Burayi, FC Barcelona yatwaye UEFA Champions League na Sevilla ya Europa League maze bahurira muri UEFA Super Cup.
Barcelona yatunguwe n’igitego cyo ku munota wa gatatu cyatsinzwe na Ever Banega ahana ikosa cyahise cyishyurwa nyuma y’iminota ine na Lionel Messi nawe ahannye ikosa ku mupira wari muri metero 19.
Lionel Messi waherukaga gukubita umutwe myugariro wa AS Roma, Mapou Yanga-Mbiwa yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 15 nabwo ahana ikosa mbere yo kujya kuruhuka Rafinha atsinda icya gatatu ku mupira yahawe na Suarez wari umaze guhusha igitego cyabazwe.
Neymar ntiyakinnye uyu mukino kuko arwaye ibisa n’ amabinga aho ashobora kumara ibyumweru bibiri adakina.
Luis Suarez yatsinze igitego cya kane ku munota wa 52 cyishyurwa na Jose Antonio Reyes ku munota wa 57 wakiniye Arsenal.
Kevin Gameiro yatsindiye Sevilla igitego cya gatatu kuri penaliti ku munota wa 72 maze biba bibi ku basore b’umutoza Luis Enrique ubwo Ciro Immobile baguze muri Borussia Dortmund yaherezaga umupira Yevhen Konoplyanka agombora igitego cya kane, iminota 90 y’umukino irangira banganya ibitego bine.
Mbere y’uko uyu mukino utangire Pedro Rodriguez yari yabwiye Robert Fernández, Umuyobozi w’umupira w’amaguru muri FC Barcelona ko ashaka kugenda, Manchester United ni imwe muzarangaje ko zimukeneye.
Pedro yinjiye mu kibuga asimbuye Mascherano ku munota wa 93 nyuma y’umunota abona ikarita y’umuhondo ariko kuwa 115 atsinda igitego asonzemo uwari utewe na Messi ahana ikosa ukagarurwa n’urukuta rw’abakinnyi ba Sevilla.
Ni igikombe cya kane batwaye muri uyu mwaka nyuma ya shampiyona “La Liga”, igikombe cy’umwami “Copa del Rey”na UEFA Champions League.
Ni igitego cya kabiri Pedro atsinze mu gihe cy’inyongera ku mukino wa kabiri wa UEFA Super Cup byose ari iby’intsinzi kandi ku munota wa 115.
Sevilla yabaye ikipe ya mbere itsinze FC Barcelone itozwa na Enrique ibitego bine mu mukino umwe mu gihe Luis Suarez umaze umwaka muri Barcelona amaze gutsinda cyangwa agatanga umupira uvamo igitego mu mikino ya nyuma itatu amaze gukina.
Ku nshuro ya mbere, Messi yatsinze ibitego bibiri mu mukino umwe ku mipira yateye ahana ikosa, biba ibitego 10 atsinze Sevilla mu mikino itandatu ishize bahuriyemo.
Kuri uyu wa Gatanu, Athletic Club irakira FC Barcelona mu mukino ubanza w’igikombe kiruta ibindi muri Espagne uwo kwishyura i Camp Nou uzakinwe tariki ya 17 Kanama 2015.
Barcelona ifite amahirwe yo kugera ikirenge mu cy’ikipe ya Pep Guardiola yatwaye ibikombe bitandatu mu mwaka umwe kuko mu Kuboza bazitabira igikombe cy’Isi cy’amakipe kizabera mu Buyapani.



















TANGA IGITEKEREZO