00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA yikuye mu marushanwa ya FIFA ishaka kugurisha Igikombe cy’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 July 2026 saa 08:31
Yasuwe :

Amashyirahamwe manyamuryango y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi (UEFA) yatoye umwanzuro wo kwamagana no kutitabira Igikombe cy’Isi mu gihe urwego ruyobora ruhago ku Isi (FIFA) rwakomeza umugambi wo kugurisha imigabane mu marushanwa yarwo ku bashoramari bigenga.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe yahamagajwe kugira ngo harebwe ku cyifuzo cya FIFA cyatangajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho iri Shyirahamwe rishinzwe gutegura no kuyobora umupira w’amaguru ku Isi ryagaragaje gahunda yo kugirana imikoranire n’abashoramari bigenga.

UEFA ishinzwe umupira w’amaguru mu Burayi yari isanzwe yaragaragaje ko itemera uyu mugambi, aho yari yasohoye amatangazo abiri akomeye yamagana icyo gitekerezo. Icyemezo cyafashwe n’amashyirahamwe ayigize cyongeye kugaragaza uburemere bw’uko batabyishimiye.

UEFA yagize iti “Igikombe cy’Isi ntigikwiye gufatwa nk’igicuruzwa cyo gushoramo imari.”

Yongeyeho iti “Ni kimwe mu bintu bikomeye umurage w’umupira w’amaguru ufite. Cyubatswe mu myaka myinshi n’abakinnyi, amakipe y’ibihugu ndetse n’abafana ku migabane yose. Nta gice na kimwe cyacyo kigomba na rimwe guhabwa abashoramari bigenga. Igikombe cy’Isi ntigicuruzwa.”

Bivugwa ko Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA), Debbie Hewitt ndetse n’Umuyobozi Mukuru waryo, Mark Bullingham, bari mu bagize icyo bavuga muri iyo nama. Abayitabiriye bavuze ko yarimo impaka zikomeye bitewe n’uko abatavuga rumwe n’icyifuzo cya FIFA bari bafite uburakari bukomeye.

Nubwo Debbie Hewitt ari umwe mu ba Visi Perezida umunani ba FIFA, ngo ntabwo yari azi ibiganiro Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yakoraga ku bijyanye n’uyu mugambi.

Kwitandukanya na FIFA kwa UEFA byaba bikubiyemo amarushanwa yose ategurwa na FIFA, harimo Igikombe cy’Isi cy’abagabo n’abagore ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.

Iki cyemezo kizatangira gukurikizwa mu gihe icyifuzo cya Infantino cyatorwa n’amashyirahamwe agize FIFA.

Ubwa mbere iki cyemezo gishobora kugeragezwa mu marushanwa akomeye ni mu Ukwakira, ubwo hazaba hakinwa imikino ya kamarampaka y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore.

Inkuru bifitanye isano: Rurageretse hagati ya Infantino na UEFA

Amashyirahamwe ya ruhago i Burayi yatoye umwanzuro wo kutitabira amarushanwa ya FIFA niramuka igurishije imigabane y'amarushanwa yayo arimo Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages