Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Ssenyonyi, yagaragaje impugenge z’ibikorwaremezo bitaratungana bishobora kuzatuma Uganda itubahiriza igihe ntarengwa yahawe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Ssenyonyi yagaragaje ko atemeranya na leta yafashe icyemezo cyo kubaka stade nshya, aho kuvugurura izisanzwe nk’uko Tanzania yabigenje.
Ati “Tuzaba dutengushye Abanya-Uganda nitunanirwa kubahiriza ibisabwa, n’ishoramari rikomeye twakoze.”
Uyu mugabo yasabye ko habaho gushishoza ndetse no kubazwa inshingano ku bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga y’igihugu mu kubaka ibikorwaremezo.
Minisitiri w’Intebe Robinah Nabbanja wasaga n’uwarakajwe n’ibyavuzwe n’uyu mudepite, yahise afata ijambo, avuga ko “Guverinoma yagenzuye raporo ya CAF, kandi twafashe ingamba zose zikenewe kugira ngo Uganda izakire neza AFCON. Turi kubyitwaramo neza.”
Ibi byabaye kandi nyuma y’aho akanama ka CAF gashinzwe kugenzura aho stade zizakira iri rushanwa rigeze, gatangaje ko Hoima Stadium iri mu nshya zubatswe itujuje ibisabwa.
Uganda, Tanzania na Kenya zizafatanya kwakira Igikombe cya Afurika cya 2027 giteganyijwe kuva tariki ya 19 Kamena kugeza ku ya 18 Kanama 2027.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!