00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umufana yarashwe azira kwishimira igitego cya Arsenal

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 6 December 2024 saa 11:43
Yasuwe :

Umufana w’ikipe ya Arsenal wo mu gihugu cya Uganda, John Ssenyonga yishwe n’ushinzwe umutekano wo mu Karere ka Kalungu azira kwishimira igitego ikipe ye yatsinze Manchester United kuri uyu wa Gatatu.

Itangazamakuru ryo mu gihugu cya Uganda, rivuga ko ibi byabereye muri Afric Restaurent iri mu nyubako ya Uganda Cares mu mujyi wa Lukaya.

Amakuru ava mu bantu bari bari kuri uwo mukino, avuga ko byose byatangiye ku masaha ya saa Sita n’igice z’ijoro za Uganda, ubwo abafana ba Arsenal bishimiraga igitego cya kabiri ikipe yabo yari itsinze Manchester United.

Nyiri Restaurant barimo yahise azimya umuriro ngo baceceke, ariko aho gutuza bakomeza kwiterera mu kirere ko ikipe yabo iri gutsinda mukeba mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona.

Uwari ushinzwe umutekano muri iyo nyubako, Richard Okecho yaje gusaba abafana guceceka, niko gutangira kubarasa birangira Ssenyonga yitabye Imana mu gihe undi mufana uzwi nka Lawrence yakomeretse.

Ntabwo biramenyekana niba Okecho yari umufana wa Manchester United gusa muri iki gihugu mu mezi abiri ashize, umufana wa Arsenal Onan yishe uwa Manchester United Benjamin Okello bapfa amakipe, aho byabereye muri Kabale.

Ibitego bya Jurrien Timber na William Saliba byombi byabonetse kuri za Koruneri byafashije Arsenal gutsindira Manchester United kuri Emirates, ikomeza kugumana icyizere cyo kwegukana igikombe cya Shampiyona, aho irushwa amanota arindwi na Liverpool ya mbere.

John Ssenyonga yishwe azira kwishimira igitego cya Arsenal
Igitego cya Timber ni cyo ntandaro y'imvururu zavuyemo urupfu rw'umufana wa Arsenal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages