Hasigaye iminsi ibiri gusa kugira ngo aya makipe acakirane mu mukino urimo gutegurwa bikomeye ku mpande zose ndetse ukaba wafashwe nk’udasanzwe kuri bamwe mu bakinnyi b’aya makipe.
Mbere y’uko Rayon Sports ijya mu mwiherero yatangiye kuri uyu wa Gatatu i Rugende, IGIHE yaganiriye na bamwe mu bakinnyi bayo batangaza uko bafashe uyu mukino n’icyo babona ikipe izawutsinda izaba yarushije indi.
Rwigema Yves wavuye muri APR FC uyu mwaka yatangaje ko uyu ari umukino uzaba ari mwiza cyane kuko amakipe yose akomeye ariko Rayon Sports ariyo ifite amahirwe menshi yo gutahana amanota atatu.
Ati “Ni umukino uzaba ari mwiza kandi ukomeye gusa tugomba gutsinda tukaguma kurwana ku mwanya wacu wa mbere. Nk’umukinnyi wa Rayon Sports nitwe dufite amahirwe kuko tumaze kugaragaza ko dushoboye hano mu Rwanda turi aba mbere.”
“Muri APR FC nta mukinnyi urimo navuga ko yateza Rayon Sports ibibazo, bose ni abakinnyi beza ariko batadutera ubwoba.”
Abajijwe itandukaniro ry’uko aya makipe yitegura iyo agiye guhura dore ko yose yayabayemo, yagize ati “Nta gitandukanye cyane. Bose baba bazi ko ari umukino ukomeye kandi bawuha agaciro cyane. Bose aba bashaka gutsinda niyo mpamvu ubona bagiye i Gisenyi natwe dufite uko turimo kwitegura kandi neza.”
“Nasaba abakunzi ba Rayon Sports kuza ari benshi kuko ndabasezeranya ko tuzatsinda kandi byinshi.”
Sibomana Abouba wahoze akinira Rayon Sports mu myaka ibiri ishize mbere yo kujya muri Gor Mahia muri Kenya ubu akaba yongeye kuyigarukamo ndetse agomba gukina uyu mukino we avuga ko ari umwe mu ikomeye cyane ndetse nta byinshi yawutangazaho.
Ati “Uriya aba ari umukino ukomeye uhuza abakeba numva ntagira byinshi nwuvugaho. Buri kipe iwuzamo ishaka gutsinda kuko uramutse wumva uri butsindwe ibyiza wareka gukina ugaterwa mpaga kuko byose byaba bingana.”
Muhire Kevin wari umaze iminsi yaravunitse ndetse mu kwezi gushize akaba yari yagiye kubagirwa muri Maroc, yavuze ko umukino wa Rayon Sports na APR FC utsindwa n’uwateguye neza kurusha undi.
Ati “Ikipe yateguye neza uyu mukino haba mu myitozo, kuganiriza abakinnyi, abayobozi bakemuye ibibazo nk’iby’imishahara n’ibindi ni yo itsinda.”
Umutoza Masoudi Djuma wabaye umukinnyi ukomeye muri aya makipe yombi, umwaka ushize awutoza bwa mbere akaba yaranyagiye APR FC ibitego 4-0 we yavuze ko ibyo bitamuha amahirwe na make ko azongera akayitsinda ahubwo ameze nk’ugiye gutangirira ku muba.
Ati “Nta rufunguzo rwo gutsinda uyu mukino rubaho, Imana niyo iguha. Iby’umwaka ushize byararangiye twarabyibagiwe ubu bisigaye mu mateka gusa. Umukino w’abakeba uhora ari uw’abakeba, umwe ashobora kuba atari mu bihe byiza ariko iyo aziko agiye guhura na mukeba azana izindi mbaraga zidasanzwe, ntabwo navuga ngo ngiye gutsinda, hoya. Ngiye gushaka amanota atatu.”
Ku ruhande rwa APR FC yamaze kujya gukomereza umwiherero i Shyorongi kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi itanu iri i Rubavu, ngo nta mukinnyi wemerewe kugira icyo atangaza kuri uyu mukino ndetse n’umutoza Jimmy Mulisa yabwiye IGIHE ko ntacyo ashobora gutangaza.
Biteganyijwe ko nyuma y’imyitozo ikarishye iyi kipe yari imazemo iminsi ikorera i Rubavu, igomba gukomereza ku kibuga cy’ibyatsi bisanzwe cy’i Shyorongi ikazagaruka i Kigali kuwa Gatandatu ihita ijya mu kibuga.





Ibitekerezo 0