IGIHE yakusanyije umusaruro w’abakinnyi 11 bakina mu makipe yo mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika n’i Burayi biganjemo abafashije amakipe yabo kugera ku ntsinzi.
Salomon Nirisarike
Ni myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ukina mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi muri Association Football Clubs Tubize.
Ntiyahiriwe n’impera z’icyumweru dusoje kuko ku wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018 ikipe ye yasuye Voetbalclub Mechelen FC itsindwa 3-1 mu mukino yakinnye iminota 90.
Bizimana Djihad
Ikipe ya Waasland-Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ikinamo umukinnyi wo hagati w’Amavubi, Bizimana Djihad, yongeye kwitwara neza mu rugo kuri ‘Freethiel Stadion’ ihatsindira Sporting Club Lokeren ibitego 2-1.
Djihad yakinnye iminota 90 afasha ikipe ye kugera ku mwanya wa 14 mu makipe 16 agize shampiyona y’u Bubiligi.
Nshuti Innocent
Mu mpera z’iki Cyumweru ntabwo shampiyona ya Tunisia yakinwe. Hakinwe igikombe cy’igihugu ariko Stade Tunisien ya Nshuti Innocent yo ntiyakinnye kuko umukino wagombaga kuyihuza na Club Athlétique Bizertin utabaye kuko iri mu marushanwa ya CAF.
Yaherukaga gukina tariki 16 Ukuboza 2018 mu mukino wa shampiyona yatsinzemo Club Sportif de Hammam-Lif 1-0. Icyo gihe Nshuti Innocent yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 76.
Biramahire Abeddy Christophe
Kuri iki Cyumweru, CS Sfaxien ya rutahizamu Biramahire Abeddy ntiyahiriwe kuko yatsinzwe 1-0 na Green Buffaloes mu gikombe cy’igihugu, umukino Abeddy atagaragayemo kuko atatoranyijwe n’Umutoza Ruud Krol mu bakinnyi 18 bakoreshejwe.
Meddie Kagere
Ni ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba Simba SC yo muri Tanzania kuko kuri iki Cyumweru bashoboye gusezerera Nkana FC yo muri Zambia bayitsinze ibitego 3-1 byishyura 1-0 bari batsindiwe muri Zambia bibafasha gukomeza mu ijonjora rya gatatu rya CAF Champions League.
Ibitego bya Simba SC byatsinzwe na Jonas Mkude, Clatous Chama na Kagere Meddie udasiba kureba mu izamu byatumye abanyamakuru bo muri Tanzania bamwita ‘Machine’. Muri uyu mukino kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima ntabwo yari mu bakinnyi 18 bakoreshejwe.
Jacques Tuyisenge
Gor Mahia FC yo muri Kenya ya rutahizamu w’Amavubi, Jacques Tuyisenge, yasezerewe mu marushanwa ya CAF Champions League imanurwa muri Confederation Cup nyuma yo gutsindwa na Lobi Stars yo muri Nigeria 2-0 mu mukino wo kwishyura wabaye kuwa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018.
Yasezerewe kubera agaciro k’igitego cyo hanze kuko yayitsinze 3-1 muri Kenya mu mukino ubanza. Imikino yombi Tuyisenge yayikinnye yose.
Emery Mvuyekure na Muzerwa Amini
Tusker FC yo muri Kenya ifite abanyarwanda babiri yatsinze 3-0 Mount Kenya United mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona.
Emery Mvuyekure yakinnye iminota 90 naho Muzerwa Amini ajya mu kibuga asimbuye ku munota wa 45 ahita anatsindira ikipe ye igitego cya kabiri ku mupira wa mbere yari akozeho.
Ndayishimiye Eric Bakame, Mico Justin na Soter Kayumba
Aba bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu barahanganye hagati yabo kuko AFC Leopards ya Bakame Ndayishimiye Eric wabanzaga mu kibuga ku nshuro ya mbere kuva yagera muri Kenya yakinaga na Sofapaka FC ya Soter Kayumba na Mico Justin mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona banganya 2-2.
Abandi bakinnyi nka Kwizera Olivier wa Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, Gabriel Mugabo ukina muri KBC FC yo muri Kenya na Danny Usengimana wa Tersana Sporting Club yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri bo ntabwo bakinnye mu mpera z’iki cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO