Ikipe y’igihugu ntabwo ifite ibigwi bibi imbere ya Morocco na Gabon ariko kandi usanga ntiyigeze yitwara neza imbere ya Cote d’Ivoire bizahura ku mukino wa mbere ufungura Chan.
Ikipe y’igihugu ikomeje imyitozo mu mujyi wa Rubavu aho abakinnyi 32 bagomba kuzatoranywamo abakinnyi 23 bazakina Chan.
Amavubi afite ibigwi byiza imbere ya Maroc kuko mu mikino itatu aya makipe amaze gukina aho Amavubi amaze gutsinda umukino umwe, anganya umukino umwe ndetse atsindwa undi.
Mu mukino wa mbere wabaye tariki ya 14 Kamena 2008 u Rwanda rwanyagiye Morocco ibitego 3-1 mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2010, mu mukino wo kwishyura ku itariki ya 21 Kamena 2008 Morocco yatsinze u Rwanda ibitego 2-0. Mu Gushyingo tariki ya 14 mu mwaka wa 2014 Morocco n’u Rwanda zanganyije ubusa ku busa mu mukino mpuzamahanga wa gicuti.
Ikipe ya Gabon izakina n’u Rwanda ku mukino wa gatatu imaze gutsinda inshuro eshatu ndetse n’u Rwanda ruyitsinda ishuro eshatu.
Bwa mbere, Gabon yatsinze u Rwanda muri Nyakanga tariki 10 mu mwaka wa 1976, Itsinda ibitego 3-0 mu mikino ya Central African Games. Muri Kamena tariki ya 19 mu 2004, u Rwanda rwatsinze Gabon ibitego 3-1 mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2006.
Mu wundi mukino wabaye muri Kanama tariki ya 18 mu 2005 Gabon yanyagiye u Rwanda ibitego 3-0.
Muri Nyakanga tariki ya 12 mu 2014, u Rwanda rwatsize Gabon igitego 1-0 mu mukino wa gicuti naho muri Nyakanga tariki ya 27 mu 2014 Gabon yongeye gutsindwa n’u Rwanda igitego 0-1 mu mukino wa gicuti naho mu mwaka ushize muri Nzeli tariki ya 12, u Rwanda rwatsinzwe na Gabon igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye mu Rwanda.
Amavubi ntiyigeze yitwara neza imbere ya Cote d’Ivoire ugereranyije n’andi makipe bari mu itsinda rimwe kuko atarabasha gutsinda umukino n’umwe mu mikino yose bahuye. Ikinini bashoboye gukora n’ikunganya.
Muri Mata tariki ya 9 mu 2000 u Rwanda rwanganyije na Cote d’Ivoire ibitego 2-2 mu gushaka tike y’igikombe cy’isi.
Mu mukino wo kwishyura muri Mata tariki ya 23 mu 2000, Cote d’Ivoire yatsinze u Rwanda ibitego 2-0, ku itariki 7 Mutarama mu 2010 nabwo u Rwanda rwatsinzwe na Cote d’Ivoire 0-2 hari mu mukino wa gicuti.
Tariki ya 3 Nzeli 2010, Cote d’Ivoire yanganyije n’u Rwanda 0-0 mu gushaka tike y’igikombe cya Afurik.
Muri Nzeli tariki ya 4 mu 2010, Cote d’Ivoire yanyagiye u Rwanda ibitego 3-0 mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cya Afurika.
Nonone, muri Nzeli tariki ya 3 mu 2011 u Rwanda rwasebejwe na Cote d’Ivoire ibitego 5-0 mu gushaka tike y’igikombe cya Afurika ari nayo nshuro ya nyuma aya makipe aheruka guhurira kuri Stade Amahoro I Remera.
Uko amatsinda azakina
Itsinda A: Rwanda, Gabon, Morocco, Côte d’Ivoire (Stade Amahoro)
Itsinda B: RDC, Angola, Cameroun, Ethiopia (Stade ya Huye)
Itsinda C: Tunisia, Nigeria, Niger, Guinea (Stade ya Kigali, Nyamirambo)
Itsinda D: Zimbabwe, Mali, Uganda, Zambia (Stade ya Rubavu)



















TANGA IGITEKEREZO