Ku nshuro ya 32, u Rwanda n’Isi yose biri mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ihitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Mu gikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje uruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside.
Yagaragaje ko hari abayobozi mu nzego za leta bajyanywe muri komisiyo z’imiyoborere ya Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), ndetse bagakomeza no kuba mu nshingano za leta.
Uwitwa Donath Hakizimana yari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, yagombaga gushakira RTLM kubona amakuru no kuyishakira abanyamakuru bizeye kandi b’intagondwa.
Gaspard Musabyimana uba mu Bubiligi aho afite Radio Inkingi igikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, yari ashinzwe ibiganiro no gukorana na ba maneko bose b’igihugu.
Hari Ferdinand Nahimana, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside, wananditse inyandiko ishishikariza ukwishyira hamwe kw’Abahutu bakarwanya Abatutsi muri gahunda ya Jenoside bitaga “Auto-défense civile”.
Aba bose n’abandi benshi bari bagize izi komisiyo, bashatse abanyamakuru bizeye kandi b’abahanga, bakabakura muri ORINFOR, hanyuma bagakora ubukangurambaga bwo kwica Abatutsi.
Ni uko batwaye Hitimana Noheli, Hakizimana Joel, Ananiya Nkurunziza, Georges Ruggiu, Valérie Bemeriki, Joseph Gatsikira n’abandi bari abanyamakuru bazi kuryoshya ibiganiro kuko bakoraga ibyiganjemo imiziki amakuru y’imikino n’amakuru asanzwe.
Minisitiri Bizimana yavuze ko Habimana Kantano ari umwe mu banyamakuru b’intoranywa bajyanywe muri RTLM, yifashisha urukundo akunda Rayon Sports ashishikariza Interahamwe kwica Abatutsi.
Ati “Uyu yari umunyamakuru w’umufana wa Rayon Sports, yabaga yambaye imyenda ya Rayon Sports afite n’ingoma aho yajyaga hose. Yari umunyamakuru uzwi kandi ukunzwe ku buryo iyo yatangiraga kuvuga kuri RTLM urubyiruko rwarakurikiraga cyane kubera ukuntu yari azwi.”
Amwe mu magambo yatambukaga kuri RTLM harimo ngo “Abatutsi mwa nyenzi mwe tuzabica”.
RTLM yatangiye kuvuga ku wa 8 Nyakanga 1993, yari ifite ibiganiro bikundwa n’urubyiruko kubera uburyo yakoraga, kuko yacurangaga imiziki igezweho yose, guhera kuri Zouk, Rumba, injyana zo muri Amerika, indirimbo z’Imana n’izindi.
Iyi Radio yumvwaga n’abaturage benshi cyane, byatumye ikwirakwiza urwango mu buryo bworoshye, ibintu byatumye ubwicanyi bugira imbaraga kandi bugakwirakwira vuba.
Indi nkuru wasoma: https://mobile.igihe.com/amakuru/mu...



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!