Hari mu mukino w'umunsi wa 19 wa Shampiyona, mu mukino w'injyanamuntu Rayon Sports yatsinzemo mukeba w'ibihe byose APR FC igitego 1-0 kuri Stade ya Huye ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023.

Iki gitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 34 w'umukino ku mupira yahawe n'Umunye-Congo Luvumbu Nzinga Héritier.

Ubwo umukino wari urangiye, abafana ba Rayon Sports bahamagaye Luvumbu wagize uruhare runini mu ntsinzi kugira ngo bamushimira bamuha amafaranga.

Ubwo yegeraga abafana Polisi y'Igihugu yari ishinzwe umutekano kuri Stade ifatanyije n'abakozi ba FERWAFA nabo bari bashinzwe umutekano ku mukino bamwigijeyo bamusaba gusubira mu bandi bakinnyi bari batangiye kwinjira mu rwambariro hirindwa ko yateza imvururu ku kibuga kubera umuvundo w'abafana bari batangiye kwegera uruzitiro ari benshi.

Uyu musore w'imyaka 30 yabanje guhatiriza ngo ahure n'abafana ba Rayon Sports ndetse bigera n'ubwo avugana nabi n'abashinzwe umutekano haba ku ruhande rwa Polisi na FERWAFA ariko birangira yemeye gusubira mu nzira imwerekeza mu rwambariro. Nubwo yasubiranyeyo akangononwa ariko yashimiraga abafana bamuzirikanye bakifuza kumushimira nyuma y'umukino.

Nyuma y'intsinzi Rayon Sports yagize amanota 36 ayishyira ku mwanya wa kane aho inganya na AS Kigali na Gasogi United, zose zirushwa na APR FC ya mbere inota rimwe.

Luvumbu Nzinga yitereye mu bicu ubwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yahuhaga mu ifirimbi asoza umukino uyu munye-Congo yatanzemo umupira wabyaye igitego rukumbi cy'intsinzi

Byari ibyishimo kuri Luvumbu wagarutse muri Rayon Sports ashidikanywaho akaza kwemeza benshi kuri Derby

Luvumbu yari mu bakinnyi ndetse n'abakozi ba Rayon Sports bashimiye abakunzi bayo nyuma yo kubashyigikira bagatahana intsinzi bakuye ku mukeba w'ibihe byose

Luvumbu yifotoreje imbere y'imbaga y'Aba-Rayon nyuma y'umukino

Nyuma yo kubifotorezaho bahise bamuhamagara ngo bamuhe amafaranga nyuma yo kunyurwa n'akazi yari yabakoreye

Yabujijwe na Polisi kwegera abafana bari bamuhamagaye kugira ngo bidateza umutekano muke

Luvumbu asaba Polisi kumureka akegera abafana ba Murera bifuzaga kumufumbatiza ifaranga

Aha niho haziye abakozi ba FERWAFA na bo bunga murya Polisi basaba Luvumbu kuva imbee y'abafana agakurikira abandi bari bari kujya mu rwambariro

Komiseri w'Umukino wahuje APR FC na Rayon Sports, Munyangoga Apollinaire (hagati) n'Umukozi wa FERWAFA ushinzwe umutekano Sued (ibumoso) basaba Luvumbu kuva imbere y'abafana agakomezanya na bagenzi be mu rwambariro

Sued aguyagguya Luvumbu ngo yemere kuva imbere y'abafana

Byarangiye na we abyemeye arahindukira nubwo yasigaranye akangononwa

Umunyamakuru w'imyidagaduro kuri RBA, Nzeyimana Lucky afasha Luvumbu gusubira mu rwambariro

Abafana ba Rayon Sports bishimiye Luvumbu bidasanzwe nyuma yo kubakuraho igisuzuguriro bari baratewe n'Umukeba APR FC

Luvumbu yereka abafana ibyishimo bidasanzwe mbere yo kwinjira mu rwambariro

Luvumbu Nzinga yinjira mu rwambariro nyuma yo kwangirwa guhabwa amafaranga