Hari ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 14 Ukwakira, ubwo Rayon Sports yari yahagurutse i Kigali kuri uwo munsi yakoraga imyitozo ya nyuma kuri Stade Ubworoherane, ijya mu kibuga ikurikira Musanze FC yari yakoze mu gitondo.
Ubwo Murera yinjiraga kuri Stade Ubworoherane yahasanze Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ n’abandi bafana bavanze barimo aba Musanze FC na Rayon Sports maze babasaba gusohoka bose ndetse barimo n’uyu mutoza muri Musanze FC.
Ubwo IGIHE yaganiraga n’abo ku ruhande rwa Rayon Sports, bavuze ko ubwo bamusabaga gusohoka nk’abandi bafana ngo imyitozo ibere mu muhezo, yabangiye ababwira ko yahabatanze, ko atari busohoke.
Bakomeje bavuga ko mu gihe bakomeje kumusaba ko yajya hanze ya Stade yageze aho ababwira ko ari we uyobora abakora isuku muri Stade Ubworoherane abereka abasigaga amarangi ku nkuta za Stade, ababwira ko atasiga abakozi be ngo asohoke, biba ngombwa ko imyitozo ya Rayon Sports yose ayikurikira.
Byagize bati "Twakoze ibyoroheje kuko byose yabirebaga tugira ngo atatuvumburira amayeri."
Bukeye, ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, mu mukino w’umukino w’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona, Musanze FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 ndetse ’Migi’ yawutoje ari mu bungurije Umutoza Mukuru wa Musanze FC, Habimana Sosthène Lumumba.
Nyuma y’uyu mukino aganira n’itangazamakuru, Mugiraneza yemeye ko koko yabujijwe n’abagize uruhande rwa Rayon Sports ubwo bamusangaga muri Stade bakamusaba gusohoka, ariko we yemeza ko yahise abikora.
Yagize ati "Sinzi umuntu waba wavuze ibyo bintu, buri wese avuga bijyanye n’amarangamutima ye. Ni byo koko twaje kureba imyitozo nk’abandi bose hari harimo n’abafana, umusore witwa Mugisha twaranakinanye muri La Jeuneusse FC araza arambwira ati ’ntabwo wemerewe kureba imyitozo yacu’ ndamubwira nti nta kibazo. Nanjye ndamubwira nti niba ntemerewe kureba imyitozo nta kibazo, abantu bose barasohoka, nanjye ndasohoka ndagenda."
Yakomeje agira ati "Team Manager Mujyanama yari ahari abwira Mugisha ati ’imyitozo ya nyayo yararangiye, iyi ni iyo kunanura umubiri gusa, [Migi] mwihorere’. Uwavuze ko natsimbaraye nkareba imyitozo yose nta kuri kurimo. Ku mukino nk’uyu havugwa byinshi."
Mugiraneza yerekeje muri Musanze FC nk’Umutoza wongerera Imbaraga abakinnyi mu mpeshyi, ubwo yari amaze gutangaza ko yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Migi yakinnye ruhago imyaka 17 nk’uwabigize umwuga mu makipe ya La Jeuneusse, Kiyovu Sports, APR FC, Gor Mahia, Azam FC, KMC na Police FC. Yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ inshuro nyinshi ndetse mu bihe bitandukanye yayibereye Kapiteni wungirije.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!