Ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’urubyiruko ruturutse mu bihugu by’Afurika ku ruhare rwabo ku iterambere ry’uyu mugabane, yavuze ko mu mwanya yagize wo gukurikirana amakipe yari awuhagarariye mu gikombe cy’Isi yasanze abura gufatanya no gukora nk’itsinda.
Umwe mu bahagarariye Cameroun mbere yo kugira icyo avuga muri ibi biganiro yasabye imbabazi mu izina ry’ikipe y’igihugu cye yasezerewe mu gikombe cy’Isi ku ikubitiro itsinzwe imikino itatu yose.
Aha niho Perezida Kagame yahereye avuga ko mu mwanya yabonye agakurikirana igikombe cy’Isi, yasanze imyitwarire y’amakipe y’Afurika yatuma wimenera televiziyo.
Yagize ati “ Hari ibintu duhuriyeho nk’Abanyafurika, harimo n’ibyiza. Amakipe y’Afurika yari afite abakinnyi beza, bakomeye buri umwe ku giti cye ariko byagera ku gushyira hamwe ... nyamara baba bafite byose.”
Umusaruro w’Afurika mu gikombe cy’Isi werekana ko Ghana (2010), Senegal (2002) na Cameroun (1994) ariyo makipe yonyine yageze muri ¼ cy’irangiza mu gihe Umunya Ghana Asamoah Gyan ari we rutahizamu n’ibitego 6 gusa.
Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda avuga ko igihe azaba agiye mu zabukuru wenda abaye umutoza w’imwe muri izo kipe yabigisha umuco wo guharanira intsinzi.
Kagame yagize ati “ Rimwe na rimwe usanga niyo batsinzwe bashimira ikipe yabatsinze.”
Mu gikombe cy’Isi 2014 kiri kubera muri Brazil, Afurika yari ihagarariwe na Algeria, Cameroun, Cote d’Ivoire, Ghana na Nigeria kimwe nko mu 2010 nubwo hari hiyongereyeho Afurika y’Epfo yari yakiriye.
Cameroun yarangije ari iya nyuma mu itsinda A itsinzwe imikino itatu, Cote d’Ivoir iba iya gatatu mu itsinda C itsinze umukino umwe inganyije ibiri.
Nigeria yabona itike ya 1/8 cy’irangiza itsinze Bosnia Herzegovina, inganya na Iran itsindwa na Argentina mu itsinda F; Ghana itsindwa imikino ibiri inganya n’u Budage mu itsinda ryarimo Portugal na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, Afurika ihagararirwa n’amakipe abiri muri 1/8 kuko na Algeria yari yabonye itike nayo itsinze umukino umwe, iranganya maze itsindwa n’u Bubiligi.
Muri 1/8, Nigeria yatsinzwe n’u Bufaransa ibitego 2-0 naho Algeria itsindwa n’u Budage ibitego 2-1 mu gice cy’inyongera.
Mu mikino yo mu matsinda, Afurika yakuye amanota 11 kuri 45 muri Brazil, mu 2010 babona 14 kuri 54 naho mu 2006 batahana amanota 13 kuri 45. Afurika yavuye muri Brazil itsinze ibitego 19 yinjijwe 32.



















TANGA IGITEKEREZO