Ni inkuru yakiriwe neza n’Ubuyobozi bw’iyi kipe n’ubwo mu bitekerezo byagiye bitangwa na bamwe muri bo, berekanye impungenge z’uko aya makuru ashobora kuba atari ukuri ahubwo Bigirmana ashobora kwisanga i Shyorongi.
Ku ikubitiro uyu mugabo ushakira abakinnyi amakipe ukomoka muri Tunisia yifashishije umunyamakuru rurangiranwa w’Umunya-Ghana, Mick Junior, watangaje iyi nkuru ku mbuga nkoranyamabaga ze zikurikirwa n’abagera ku bihumbi 520.
Iyi nkuru yashyizwe ku rukuta rwa Micky Junior tariki 6 Mutarama 2024, yavugaga ko Bigirimana ]yifuzwa n’iyi Kipe hamwe n’Umunya-Cameroun, Andre Onana kuri ubu ukina muri Simba SC yo muri Tanzania.
Can confirm
JS Kabylie have expressed strong interest in the signing of Willy Onana from Simba SC. First offer set to arrive next week. 🚨
JSK want Onana as a replacement for Msuva who they parted ways with recently.
Also, on the list is Abedi Bigirimana from Police Kibungo in… pic.twitter.com/GkyIjHEcTQ
— Micky Jnr (@MickyJnr__) January 6, 2024
Icyateye igishyika Police FC ni uko itigeze ijya mu biganiro n’Ikipe ya JS Kbylie ahubwo uyu mu ‘agent’ yayisabaga ko yamuha ibaruwa imurekura hanyuma bakazabona amafaranga kuri konti mu gihe kitarambiranye.
Mu biganiro Ubuyobozi bwa Police FC bwagiranaga mu gikari, mu gihe iyi nkuru yabageragaho, bagize amakenga ko uyu mukinnyi ukina hagati afasha abataha izamu, yaba yifuzwa na APR FC ikaba yamukatisha muri Algeria hanyuma ikamujyana i Shyorongi nyuma y’igihe gito ahawe ibaruwa imurekura akaba yakwerekanwa yambaye umukara n’umweru.
Bumvaga ko byazagenda nk’uko byagenze kuri Manishimwe Djabel ubwo yatangwaga na Rayon Sports muri Gor Mahia bikarangira yerekanywe nk’umukinnyi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mpeshyi ya 2019 ikamusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.
Djabel yatanzwe na Rayon Sports muri Gor Mahia bigizwemo uruhare n’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’iyi Kipe yambara icyatsi n’umweru, Lordvick Aduda wari umaze iminsi ibiri mu Rwanda kurangiza gahunda ya APR FC bivugwa ko yatanzweho ibihumbi 30 by’amadorali.
Nyuma y’uko umwe mu bayobozi ba Police FC azamuye iki gitekerezo cyaje guhurirwaho na benshi, iyi kipe y’abashinzwe umutekano yaje gusubiza uyu mu ‘agent’ ko ibyo kurekura Bigirimana bitagikunze kuko agisigaje umwaka umwe n’igice ku masezerano ye.
Bigirimana yatangajwe nk’Umukinnyi mushya wa Police FC tariki ya 28 Nyakanga 2023 kuri miliyoni 30 Frw.
Yavuye i Bujumbura agiye gusinyira Rayon Sports bari bumvikanye kuri miliyoni 20 Frw n’umushahara wa miliyoni 1,5 Frw ikabanza kumuha igice cya miliyoni 15 Frw hanyuma izindi eshanu yari kuzazimuha muri Mutarama 2024.
Akigera ku ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Police FC, CIP Umutoni Claudette wahise amukomezanya ku Biro bikuru by’Ikipe ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ahita ayisinyira.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku buryo Bigirimana yabaciye mu myanya y’intoki, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibyo kujya ku Kibuga cy’indege gutegereza umukinnyi atabikora kuko hari intambara atarwana.
Yagize ati “Twari twumvikanye kuri miliyoni 20 Frw, umuhagarariye Arnaud turemeranywa, amafaranga yacu miliyoni n’ubu barayatwaye. Tumwoherereza itike y’indege. Yaje afite ubutumire bwacu aza ajya mu yindi kipe. Hari abansetse ngo sinagiye ku kibuga cy’indege nijoro kumwakira. Sinarwana intambara nk’izo kuko hari ibintu biba biciriritse.”
Ku munsi wa 20 wa Shampiyona, Bigirimana afite ibitego bitandatu n’afite amasezerano azarangirana n‘umwaka utaha w’imikino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!