Ni umukino abenshi mu bafana ba Kiyovu Sports bari bafite icyizere cyinshi cyo kuwutsinda nubwo mu mukino ubanza na bwo Sunrise FC yari yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku munsi wa kane wa Shampiyona tariki 1 Ukwakira 2022 i Kigali.
Uko Kiyovu Sports yiteguraga uyu mukino wari kuyiha amahirwe menshi yo kwegukana igikombe ni nako mu Mujyi wa Musanze, Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ‘Trump’ na we yateguraga uburyo Urucaca rwagitakaza kubera ubwumvikane bucye yagiranye na Mvukiyehe uyobora Kiyovu Sports Ltd umunsi bahura mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona warangiye iyi kipe yo ku Mumena itsinze ku gitego tariki 7 Gicurasi 2023.
Kuri uwo munsi nyuma y’umukino, abanyamakuru begereye Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal wari wasazwe n’ibyishimo dore ko yari akiri no mu Gikombe cy’Amahoro atarasezererwa na APR FC, mu gutebya bamubaza niba hagati y’umuntu ucuruza lisansi n’ucuruza urwagwa haba harimo itandukaniro?
Yasubije agira ati” Mumumpere [Trump] ubwo butumwa, iryo tandukaniro nawe gira aho ubihuriza, urwagwa na lisansi ubihuze koko.”
Mvukiyehe bivugwa ko afite ishoramari mu bijyanye na stations za lisansi mu gihe Tuyishimire acuruza ibinyobwa.
Aya magambo yababaje cyane Tuyishimire ’Trump’ abwira bamwe mu bayobozi ba Musanze FC ko kubera ukuntu Mvukiyehe amuninuye, na we azamusubiza mu byumweru bitarenze bibiri, akubita agatoki ku kandi ko agomba kwihorera ku mukino Kiyovu Sports izahuramo na Sunrise FC. Yagize ati "Juvénal arantsinze ariko na we ntazava i Nyagatare.”
IGIHE yamenye ko nyuma y’aya magambo, Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis ‘Général’ yaje gusaba imbabazi Trump gusa ntiyazitanga kubera ko zitasabwe na nyir’ubwite, Mvukiyehe.
Mu kuri kwa ruhago nyarwanda cyane cyane mu minsi ya nyuma igena utwara igikombe cya Shampiyona, icy’Amahoro ndetse n’abazamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, urugamba ntiwarurwana wenyine, ugomba kuba ufite intwaro zigushyigikira.
Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko Trump yari ari ku ruhande rwa Sunrise FC ndetse yanakoze ibishoboka byose ngo imutsindire Kiyovu Sports iyobowe na Mvukiyehe batacanaga uwaka.
Ibishoboka byose Trump yakoze kwari ugufasha Sunrise FC kwegukana intsinzi. Umwe mu bakinnyi ba Sunrise FC yabwiye IGIHE ko guhera ku wa Gatatu, tariki 17 Gicurasi, byatangiye guhwihwiswa ko mu byo bazabona nibaramuka batsinze Kiyovu Sports harimo n’ibizaturuka i Musanze kwa Trump.
Mu busanzwe, Sunrise FC ku mukino itsinze abakinnyi bahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 35 Frw, gusa bitewe n’uburemere bw’umukino, gashobora kongerwa. Ku mukino na Kiyovu Sports agasanzwe gatangwa n’ikipe kari kakubwe kabiri kagera ku bihumbi 70 Frw ndetse aya bamaze iminsi bayemerewe bagiye no gukina babizi ko ari yo bazahabwa.
Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, yo kari kazamuwe gashyirwa ku bihumbi 200 Frw kuri buri mukinnyi ndetse n’ibihumbi 600 Frw ku gitego gitanga intsinzi nk’uko byagenze ubwo batsinga Musanze FC mu mukino w’Umunsi wa 28 wabaye tariki 7 Gicurasi.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 21 Gicurasi, Perezida wa Musanze FC yerekeje i Nyagatare gutera ingabo mu bitugu Sunrise FC yagombaga gucakirana na Kiyovu Sports,.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko mbere gato y’umukino, abakinnyi babwiwe ko bemerewe ibihumbi 150 Frw kuri buri umwe, yagombaga gutangwa na Trump ubwe nibaramuka bamuhagarikiye Kiyovu Sports.
Aya yagombaga kwiyongera ku bihumbi 70 Frw bari bemerewe n’ikipe. Iyo bataza gutsinda Trump yari kuyagumana. Hari andi mafaranga kandi azatangwa n’Akarere ka Nyagatare yiyongera kuri aya.
Trump yaje kureba umukino nk’abandi bafana bose, nyuma y’uko Sunrise FC itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cya Yafeesi Mubiru ku munota wa 70, ku mugoroba nyuma y’umukino aba bakinnyi baje guhabwa aya mafaranga bari kumwe n’Umutoza wungirije watoje uyu mukino kuko umukuru, Seninga Innocent, adahari kubera imvune. Gusa ay’ikipe yo bazayahabwa ku wa Gatatu, tariki 24 Gicurasi 2023.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Tuyishimire Placide ‘Trump’, twamubajije uko yakiriye amagambo yavuzwe na Juvénal nyuma y’umukino yatsinzemo Musanze FC.
Yagize ati” Burya umupira ni umupira, n’ubucuruzi ni ubucuruzi, ibindi abishyire ku ruhande. Igihe ikintu kitararangira kiba kitararangira. Niba rero i Musanze yaragize amahirwe agatsinda kandi twarahushije ibitego byinshi ntekereza ko n’ahandi bitapfa gukunda bibaye ngombwa.”
Yakomeje agira ati “Naho ubundi njyewe sinjya mu kibuga, ntaho mpuriye na Sunrise FC kuko ni ikipe ukwayo ariko uko yihimura kuriya kuri twe n’abandi bararakara. Uko abwira njyewe, si njye gusa aba abwira, aba abwira abantu benshi ubwo wasanga n’aba Sunrise FC bamuviriyeho inda imwe.”
Abajijwe impamvu yaje kureba uyu mukino i Nyagatare mu gihe ikipe ye yakinaga [ndetse ikaza gutsinda Espoir FC igitego 1-0 i Rusizi], Tuyishimire yasubije ko i Nyagatare ari hafi cyane ya Musanze nta mpamvu yari kumubuza kujya kureba uyu mukino.
Yagize ati "Kureba umukino uwo ari wo wose nta kibazo kirimo, aho Sunrise FC ikinira habaye hafi kuva i Musanze, kuhagera ni amasaha abiri urumva ni hafi cyane.’’
Ku kuba hari akanyabugabo yaba yarateye Ikipe ya Sunrise FC, Trump yasubije ko iyo uri umugabo ugira inshuti ahantu henshi ndetse zigufasha mu birori, iyo utazitumiye biba bivuze ko wihagije.
Yagize ati "Iyo uri umugabo ugira inshuti ahantu henshi, kandi nta mugabo wigira. Iyo uri umugabo ukaba ufite ubukwe utumira abantu bakabugufasha, niba rero Juvénal ataratumiye abantu ngo babumufashe akumva ko yigize ubwo we n’abo yajyanye na bo bari bishoboye."
Amakuru IGIHE yamenye avuga ko kuri uyu wa Mbere, tariki 22 Gicurasi, mu Mujyi wa Musanze FC hateganyijwe ibirori bito byo kwishimira ko intego ya Tuyishimire Placide yayigezeho.
Bivugwa ko kwitambika Kiyovu Sports bidahagararira aha kuko no ku mukino wa nyuma wa Shampiyona Urucaca ruzakiramo Rutsiro FC ari ko bizagenda.
Ku munsi wa 30 ari na wo wa nyuma wa Shampiyona uzakinwa tariki 28 Gicurasi 2023, APR FC ya mbere izakirwa na Gorilla FC mu gihe Kiyovu Sports izakira Rutsiro FC irwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Amafoto: Ntare Julius


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!