Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu waranzwe no gukinira hagati ku mpande zombi kuko abanyezamu nta kazi kenshi bahuye na ko.

IGIHE yabahitiyemo amwe mafoto yaranze uyu mukino wa APR FC na Club Africain, warangiye nta rushundura runyeganyeze, amakipe yombi akaba ategereje ko zizanyeganyega kuwa 5 Ukuboza mu mukino wo kwishyura uzabera muri Tunisie.

Saa munani na mirongo ine n'itanu imyanya y'icyubahiro yari itarageramo abantu benshi

Hari hateguwe abari n'abategarugori bafasha abantu aha umufana wa Club Africain yasabaga ubufasha umwe muri bo

Abafana ba APR FC batangiye gushyigikira ikipe yabo umukino utaratangira

Bacishagamo bagacinya n'akadiho
Bacishagamo bagacinya n'akadiho
Hafatwaga amashusho
Hafatwaga amashusho
Bamwe mu bafana ba Club Africain bifashishaga telefoni bamenyesha ab'iwabo uko bimeze kuri Stade ya Kigali

Gen. Maj. Mubaraka Muganga aganira na Sam Kabange umwe mu bafana bakomeye ba APR FC

Abafana ba Club Africain bari bicaye hasi ntibifuzaga kureba muri camera ya IGIHE

Bahise bamanuka bamanika ibitambaro biriho ibirango by'amakipe yabo

Komiseri w'umukino Mamoun Bushara Nasir areba ku isaha ategereje ko iminota igera ngo abwire amakipe asohoke

Maze barasohoka arakebuka ngo arebe ko abana bafashe amadarapo bagendera neza ku murongo

Amakipe asohoka mu rwambariro
Amakipe asohoka mu rwambariro
Basuhuzanya
Basuhuzanya
Abakinnyi ba Club Africain batunguwe n'ubwinshi bw'abafana babo basanze kuri Stade ya KIgali biganjemo aba Rayon Sports

Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste ''Migi''  ajyanye ikirango cya Club Africain hanze y'ikibuga

Bilel Ifa Kapiteni wa Club Africain ahereza umuganga we ikirango cy'ikipe ya APR FC

Uko Chiheb Ellil  umutoza wa Club Africain yari yambaye

Mbere y'uko umukino utangira Saifeddin Shafri umunyezamu wa Club Africain yabanje gusenga yipfutse mu maso

Byagoye cyane myugariro wa APR FC Ombolenga Fitina kureba uyu mupira wari uteganye n'izuba

Mu gihe ba myugariro ba Club Africain bari bamaze gukorera ikosa kuri Muhadjili Hakizimana umusifuzi wo hagati yabagiye hagati maze uwo ku ruhande aba ariwe uza gutera intambwe ndetse anatondeka abakinnyi ku rukuta

Asubira ku murongo w'ikibuga asubira inyuma

Ali Adbi wa Club Africain yateye inkokora Herve Rugwiro amucecekesha nyuma yo kurega ko hakwiye guterwa koroneri ya APR FC

Nshuti Savio nyuma yo gutera hanze umupira wari wabazwemo igitego

Yacitse intege maze ahaguruka yishingikirije inkingi y'izamu

Ombolenga Fitina wa APR FC akandagira Ali Abdi wa Club Africain

Izuba ryari ryinshi maze umukinnyi wo hagati wa Club Africain Ghazi Ayadi yimenaho amazi

Anabobeza umuhogo
Anabobeza umuhogo
Nyuma y'uko umusifuzi arangije igice cya mbere umunyezamu wa Club Africain yamuzaniye umupira

Umuyobozi w'itorero ry'igihugu Bamporiki Eduard ntiyanyuzwe n'imyitwarire ya APR FC

Umuyobozi wa Azam TV mu Rwanda   Ndagano Faradjallah  nawe yari yitabiriye uyu mukino

Umuvugizi wa APR FC hamwe n'umunyamakuru w'imikino Jules Karangwa bibaza uburyo APR FC yabona igitego

Umwe mu bafana ba Club Africain wakomeje gushyigikira ikipe ye guhera ku munota wa mbere kugeza umukino urangiye

Izuba ryinshi ryatumye Saifeddin Shafri yikinga ikiganza ngo abashe kubona neza uko umupira ugiye guterwa

Umwe mu baganga ba Club Africain yahawe inkwenene ku kibuga kubera umubyibuho

Mu gihe mugenzi we bari bajyanye kwita ku mukinnyi yanagiye Saifeddin Shafri icupa ry'amazi ngo abobeze umuhogo

Umutoza wa Club Africain ntiyahwemaga kwereka abakinnyi be uko bagomba guhagarara mu kibuga

Umusifuzi abasaba gukinana neza n'abakinnyi ba APR FC

Nyuma y'uko umusifuzi yari yibeshye, Emmanuel Imanishimwe yamweretse uwakoze ikosa

Nshuti Savio aryamye hasi ategereje icyemezo cy'umusifuzi

Rusheshangoga Michel ntabwo yiyumvishaga uburyo ikipe ya APR FC iri gukina

Chiheb Ellil yakomeje kwandika kenshi ku gapapuro amakosa abakinnyi be bakoraga

Umutoza w'abanyezamu ba Club Africain ntabwo yahuzaga kenshi n'umusifuzi wo hagati

N'umuganga w'ikipe atega amaboko abaza umusifuzi wa kane iby'uwo hagati ari kubakorera

Maze umutoza mukuru nawe ajya kumubaza
Maze umutoza mukuru nawe ajya kumubaza
Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste ahanganye n'abakinnyi ba Club Africain

Kimenyi Yves yitegura kurengura umupira
Kimenyi Yves yitegura kurengura umupira
Rutahizamu Derrick Sasraku yigwishuje mu rubuga rw'amahina mu minota ya nyuma y'imikono

Maze ahabwa ikarita y'umuhondo
Maze ahabwa ikarita y'umuhondo
Yahagurutse akankamira umusifuzi ndetse anakora ikimenyetso kerekana ko nta bwenge afite

Yakoze ku ruhu mu bundi butumwa yashakaga guha umusifuzi

Agenda yitotomba
Agenda yitotomba
Abafana ba Club Africain bari besnhi biganjemo aba Rayon Sports

Jimmy Mulisa yatwamaga kenshi abakinnyi bari gukora amakosa

Mu minota ya nyuma cyizere gitangiye kugabanuka

Umukino warangiye Chiheb Ellil ashimira umutoza  wungirije wa APR FC kubw'umukino mwiza ikipe ye yaberetse