00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umwaka warangiye imburagihe kuri Camara akabera igihombo Rayon Sports

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 9 May 2023 saa 04:18
Yasuwe :

Umwaka wa rutahizamu w’Umunya-Mali, Moussa Camara, warangiye imburagihe muri Rayon Sports nyuma y’amezi atatu adakina, kwibasirwa n’imvune ndetse n’imyitwarire idahwitse.

Moussa Camara yageze mu Rwanda tariki 28 Kanama 2022 asubiye muri Rayon Sports yahozemo hagati ya 2016-17, yiyongera ku bandi bakinnyi 16 bashya Murera yari imaze gusinyisha.

Uyu rutahizamu yari yitezweho byinshi, ko agiye kuba umucunguzi w’Aba-Rayons bari bafite ikipe yari imaze igihe inyotewe ibikombe ndetse no kwitabira imikino Nyafurika.

Birashoboka cyane ko abamuguze bagendeye ku izina yari afite igihe yakiniraga Rayon Sports mbere y’imyaka itanu ndetse nta n’amakuru ahagije bari bamufiteho kuko yayigezemo amaze umwaka adakina kubera imvune yo mu ivi yari yaramuzonze.

Ubwo yaganira na Royal FM muri Kamena 2022, Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, yavuze ko Camara yanyuze muri Tunisia ari yo mpamvu yatinze kugera mu Rwanda ndetse naza azahita atangira gukina iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Yagize ati "Camara ntabwo araza, ariko yari yabanje kujya muri Tunisia aho yakinaga kurangiza ibibazo bye natwe aduha ibyangombwa, ahita anyura iwabo muri Mali kwitegura akaba ari ho azava aza mu Rwanda. Turabyizeye ko azakina Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona [na Police FC tariki 8 Nzeri 2022] ndetse n’imikino ya gicuti dufite muri iki cyumweru ashobora kuyikina."

Birumvikana ko habayeho kutabwizanya ukuri hagati ya Camara, abamugurishije muri Rayon Sports n’abatoza bari kuzamukinisha kuko bigaragara ko babeshywe bityo umwanya we ukaza guhomnbera ikipe.

Ubwo yageraga mu Rwanda yari afite imvune yo mu ivi yari amaranye umwaka, umubyibuho wari hejuru cyane kuko ataherukaga gukina, ku buryo byabaye ngombwa ko abaganga ba Rayon Sports bahangana n’akazi ko kwita kuri uyu rutahizamu haba kumufasha mu mvune ye akaba yagaruka vuba bishoboka, kumugabanyiriza ibilo ndetse no kumufasha mu mirire ngo agire umubiri w’umukinnyi.

Camara ufite imyaka 29, yanditse mu byangombwa bye, yatangiye gukina mu Cyiciro cya Mbere muri Mali mu 2009, kugeza ubu hashize imyaka 14. Ni imyaka yigiye hejuru ku mukinnyi ku buryo iyo hajemo imvune ishobora kumuhagarika umwaka wose bigacogoza urugendo rwe mu mupira w’amaguru.

Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Mussa Esenu, afitiwe icyizere kinini n’abatoza kubera uburyo bwe bw’imikinire. Rayon Sports ihagaze neza mu buryo bw’imikinire iyo ifite umupira, igice cy’imbere cyitwara neza haba kuri Héritier Luvumbu, Willy Essomba Léandre Onana, Joackiam Ojera na Mussa Esenu.

Muri aba basore bose, abakinnyi bagerageza gukina iyo Rayon Sports idafite umupira ni Esenu na Ojera gusa, birumvikana ko Esenu akina asatira izamu uwo mwimerere awurusha Camara. Ibi si ibya Camara utarasubirana umwuka uhagije wo gukina iminota 90 ndetse n’ibilo bye biracyari byinshi.

Mu gusatira, Camara ni umukinnyi mwiza cyane ariko kandi ikibazo Rayon Sports ifite si ukwinjiza ibitego ahubwo ni ukwinjizwa, aha rero Esenu ahagaze neza cyane kurusha Camara kuko atsinda ibitego akanagaruka inyuma kugarira no gushaka imipira.

Uyu Munya-Mali umaze gutsinda ibitego bibiri gusa muri Shampiyona, yatsinze igitego cya nyuma muri Rayon Sports tariki 28 Mutarama 2023 mu mukino w’Umunsi wa 17 aho Gikundiro yanganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1 kuri Stade Huye mu gihe aheruka gukina mu mukino w’Umunsi wa 18 na Kiyovu Sports amakipe yombi yanganyijemo 0-0 kuri Stade ya Muhanga tariki 5 Gashyantare 2023.

Twirengagije imyitwarire idahwitse yamuranze muri Gashyantare 2023 ubwo yashyamiranaga n’Umutoza Haringingo Francis mbere yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-0 ku Munsi wa 21 wa Shampiyona, akaza gusaba imbabazi, ibintu tutashingiraho ko ari kimwe mu byatumye adakinishwa, igihe cya Camara muri Rayon Sports cyararangiye.

Mu mwaka umwe yasinyiye Rayon Sports, Camara yatsinze ibitego bibiri gusa muri Shampiyona, byombi yabitsinze Mukura Victory Sports ku Munsi wa Munani, tariki 20 Ugushyingo 2022 kuri Kigali Pelé Stadium no ku mukino w’Umunsi wa 17 Murera inganya na Mukura VS 1-1 kuri Stade Huye tariki 5 Gashyantare 2023. Ntabwo yigeze akinishwa mu Gikombe cy’Amahoro cya 2023.

Mu mikino itarenze itanu Rayon Sports isigaje harimo ibiri ya Shampiyona n’Iy’Igikombe cy’Amahoro, ishobora kuba itatu mu gihe yagera ku mukino wa nyuma, amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Moussa Camara atazongera kugirirwa icyizere ndetse yaba yarahombeye Rayon Sports.

Rutahizamu Moussa Camara yatsindiye Rayon Sports ibitego bibiri gusa mu mwaka wose yasinye
Moussa Camara uheruka gukina tariki 28 Gashyantare 2023, ahoberana na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-2 mu Gikombe cy'Amahoro
Moussa Camara wari utegerejwe muri Rayon Sports, yazanye imvune yari amaranye umwaka n'ibilo byariyongereye atangira imyitozo tariki 31 Kanama 2022
Camara aheruka kugaragara mu mukino wa Rayon Sports tariki 5 Gashyantare banganya na Kiyovu Sports 0-0
Muri uyu mukino wa Mukura VS, Camara yabanjemo ndetse atsinda igitego rukumbi cya Rayon Sports
Uyu rutahizamu aheruka gutsinda igitego Rayon Sports inganya 1-1 na Mukura VS tariki 28 Mutarama 2023 kuri Stade Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages