Infantino yashyizwe kuri uru rutonde kubera gushyigikira no gufatanya n’u Burusiya mu buryo buhoraho no gufasha gukwirakwiza icengezamatwara ryabwo nk’uko byagaragajwe n’urubuga rwa internet rwa Mirotvorets rushyigikiwe na Leta ya Ukraine, rukunda kugaragaza abafatwa nk’abanzi b’iki gihugu.
Uru rubuga rugaragaza ko kandi mu 2019, Infantino yahawe umudali w’ubucuti na Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Infantino aherutse gutangaza ko bagiye kureba uko bakomorera u Burusiya bukongera kwitabira imikino mpuzamahanga, nyuma y’imyaka hafi ine buhagaritswe kubera intambara bwateyemo Ukraine mu 2022.
Uyu muyobozi avuga ko gukomeza guhagarika u Burusiya bubwongerera uburakari n’urwango.
Nyuma yo kumva ayo magambo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrey Sibiga, yise Infantino umuntu w’imico mibi.
Ukraine kandi ivuga ko umubano wa Infantino n’u Burusiya ushimangirwa n’igihembo cy’ubucuti yahawe na Vladimir Putin mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!