Infantino yashyizwe kuri uru rutonde kubera gushyigikira no gufatanya n’u Burusiya mu buryo buhoraho no gufasha gukwirakwiza icengezamatwara ryabwo nk'uko byagaragajwe n'urubuga rwa internet rwa Mirotvorets rushyigikiwe na Leta ya Ukraine, rukunda kugaragaza abafatwa nk'abanzi b'iki gihugu.

Uru rubuga rugaragaza ko kandi mu 2019, Infantino yahawe umudali w'ubucuti na Perezida w'u Burusiya, Vladmir Putin.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Infantino aherutse gutangaza ko bagiye kureba uko bakomorera u Burusiya bukongera kwitabira imikino mpuzamahanga, nyuma y’imyaka hafi ine buhagaritswe kubera intambara bwateyemo Ukraine mu 2022.

Uyu muyobozi avuga ko gukomeza guhagarika u Burusiya bubwongerera uburakari n’urwango.

Nyuma yo kumva ayo magambo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrey Sibiga, yise Infantino umuntu w’imico mibi.

Ukraine kandi ivuga ko umubano wa Infantino n’u Burusiya ushimangirwa n’igihembo cy’ubucuti yahawe na Vladimir Putin mu 2019.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yashyizwe ku rutonde rw'abagomba kwicwa na Ukraine
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yashyizwe ku rutonde rw'abagomba kwicwa na Ukraine
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrey Sibiga, yavuze ko Infantino agira imico mibi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrey Sibiga, yavuze ko Infantino agira imico mibi