00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubiligi Ivan Minnaert yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 19 February 2024 saa 09:23
Yasuwe :

Umubiligi, Ivan Jacky Minnaert yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC, asimbuye Gatera Moussa wasezerewe ku Cyumweru nyuma yo gutsindwa imikino itanu yikurikiranya.

Minnaert wari umaze iminsi ari mu Rwanda ashaka akazi yagiye avugana n’amakipe atandukanye arimo AS Kigali yagahaye Umunye-Congo, Guy Bukasa na Rayon Sports yagahaye Umufaransa Julien Mette.

Uyu mutoza asanzwe azi neza umupira w’u Rwanda kuko yatoje Rayon Sports inshuro ebyiri, mu 2015-2016 ayisubiramo mu 2018. Yatoje kandi Mukura Victory Sports mu 2017.

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Umubiligi Ivan Jacky Minnaert yeretswe abakinnyi ba Gorilla FC nk’umutoza wabo mushya mu gihe cy’amezi atanu. pic.twitter.com/Kxoqgcm2FB
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 19, 2024

Yanatoje kandi amakipe atandukanye akomeye ku Mugabane wa Afurika nka AFC Leopards yo muri Kenya, Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo, AC Djoliba yo muri Mali na Al Ittihad Tripoli yo muri Libya.

Yitezweho kuzamura amanota ya Gorilla FC, kuko kugeza ubu ifite 21 mu mikino 21 ikaba iri mu myanya wa 14, aho inganya amanota na Bugesera FC ya 15.

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Gorilla FC yirukanye Umutoza Gatera Moussa n’abungiriza be. pic.twitter.com/xikP3X7N3g
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 18, 2024
Iramutse ikomeje gutya ikaba yakwisanga mu cyiciro cya kabiri hamwe na Etoile de l’Est isa n’iyamaze kumanuka.

Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wageze ku Mugabane wa Afurika mu 2002 yahawe akazi ko gutoza Gorilla FC nyuma yo gusezerera Gatera Moussa n'abatoza bari bamwungirije
Gatera Moussa yirukanywe na Gorilla FC nyuma yo gutsindwa imikino itanu yikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages