Uyu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Bufaransa (Ligue 1), urabera kuri Parc des Princes saa Mbili na 45 ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023.
Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Werurwe 2023, ni bwo PSG yo mu Murwa Mukuru wa Paris, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahamagariye buri wese kumenya ibyiza bitatse urw’Imisozi Igihumbi.
Yagize iti “Visit Rwanda nk’umuterankunga wacu, azakeza ndetse anerekane umuco n’umwihariko w’u Rwanda ku wa 2 Mata 2023 ku Kibuga Parc des Princes. Ku bw’izo mpamvu turabakangurira gukurikira Visit Rwanda mukunguka byinshi biri mu gihugu cy’Imisozi Igihumbi.”
⚽️ 𝐍𝐄𝐗𝐓 𝐆𝐀𝐌𝐄
Visit Rwanda, partenaire du match #PSGOL, rendra hommage à la culture et au patrimoine du Rwanda ce dimanche 2 avril au Parc des Princes. À cette occasion nous vous invitons à suivre @visitrwanda_now pour découvrir le Pays des Mille Collines !
🆚 Lyon
🗓️… pic.twitter.com/QKdoP0qTg7— Paris Saint-Germain (@PSG_inside) March 31, 2023
Iyi kipe isanzwe ifitanye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yo kwamamaza Visit Rwanda.
Paris Saint-Germain imaze imyaka ine ikorana n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo yaba ku kibuga no ku myenda hamwe n’ibindi bikorwa iyi kipe igaragaramo.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo rukabasha kwinjiza amafaranga aruturukamo ndetse n’isura n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.
Shampiyona y’u Bufaransa igeze ku munsi wa 29, Paris Saint Germain iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60, ikurikiwe na Olympique Marseille ifite 60 mu gihe AS Monaco ya gatatu ifite 54.










Ibitekerezo 0