Umuganga w’u Bwongereza, Gary Lewin yaraye avunitse ku mukino batsinzwemo n’u Butaliyani ibitego 2-1 akaba atazavura imikino isigaye y’igikombe cy’Isi kuko yahise ataha.
Lewin yavunitse akagombambari ubwo yishimiraga igitego cya Daniel Sturridge yatsinze nyuma y’iminota ibiri yishyura icy’u Butariyani cyatsinzwe na Claudio Marchisio ku munota wa 35 ku mupira yari aherejwe na Verratti.
Nyuma y’umukino, umutoza w’u Bwongereza Roy Hodgson yavuze ko ubwo uyu musaza w’imyaka 50 yishimiraga igitego yakandagiye icupa ry’amazi ahita avunika.
Yagize ati “Birababaje. Yahise ajyanwa ku bitaro abaganga bakora akazi kabo ariko ndabamenyesha ko ariha igikombe cy’Isi cya Lewin kirangiriye.”
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryahise rimusimbuza Steve Kemp.
Hashize iminota 5 bavuye mu kiruhuko, Mario Balotelli wahoze ari rutahizamu wa Manchester Unites yatsinze igitego cy’umutwe ku mupira yahawe na Candreva maze myugariro Gary Cahill akananirwa kumuhagarika.
Raheem Sterling wari mu ikipe y’u Bwongereza y’abatarangeje imyaka 17 mu gikombe cy’Isi muri Mexique yakinnye n’u Rwanda, ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mukino, aho yahushije igitego umukino ugitangira.
Nibura mu mikino 15 y’igikombe cy’Isi, u Butariyani buheruka gukinabwatsinzemo igitego, umuhigo mu gikombe cy’Isi.
Hodgson yavuze ko mu mateka ye ari ubwa mbere abona ikipe y’u Bwongereza ikina umukino mwiza nubwo batakaje, asanga hari icyizere cyo gukomeza muri 1/8 cy’irangiza.
Yagize ati “ Twababaye kuko umukino utangeze uko tubishaka. Mfite icyizere ko dukomeje gukina gutya twabona itike.”
Kuwa Kane, u Bwongereza buzakina na Uruguay saa 21.00 kuri Arena de São Paulo, Suarez uatakinnye batsindwa na Costa Rica ashobora gukina uyu mukino. U Butariyani bwo bukina na Costa Rica kuwa Gatanu saa 18.00.



















TANGA IGITEKEREZO