Ni nyuma yo kubikora inshuro nyinshi zitandukanye, ubuyobozi bw’ikipe Etincelles FC bugakomeza kujya bumwihanganira ariko ntabicikeho.
Umunyamabanga w’ikipe ya Etincelles FC, Kabanda Innocent yemeje ko bamaze kwirukana Byiringiro Joël, ndetse avuga ko ari ibintu yakoraga kenshi hakaba hari n’abakinnyi bari batangiye kumukurikiza.
Ati ’’Nibyo twasheshe amasezerano twari dufitanye na Byiringiro Joël wari umuganga w’ikipe kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho ku munsi w’ejo tariki ya 6 Kamena yavuye aho ikipe icumbitse akagaruka nimugoroba. Ni ibintu yajyaga akora kenshi kandi hari abakinnyi bari batangiye kumwigana.”
Uyu muganga ahagaritswe nyuma y’umunyezamu Biganza w’intizanyo ya Rayon Sports FC, na we wahagaritswe mu minsi ishize kubera kubura mu mwiherero ubwo ikipe ye yari igiye kwipimisha Covid-19, akaburirwa irengero yagaruka agategekwa kujya kwipimisha nuko agahita agenda burundu.
Andi makuru IGIHE yamenye, ni uko uyu muganga mu nshuro zose yasohokaga mu mwiherero w’ikipe, yabaga agiye kunywa inzoga kandi yagarukaga mu kazi zikimurimo.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC buvuga ko butazigera na rimwe bwihanganira uwo ari we wese mu bakozi b’iyi kipe, wica amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!