00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Achraf Hakimi yamusabye gatanya, atungurwa no gusanga nta mutungo agira

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 April 2023 saa 05:11
Yasuwe :

Myugariro wa Paris Saint-Germain, Achraf Hakim, uherutse kujyanwa mu nkiko n’umugore we, Hiba Abouk, amusaba gatanya, yatunguwe no gusanga uyu wahoze ari umugabo we nta mutungo n’umwe cyangwa amafaranga agira kuri konti.

Ibi byavumbuwe nyuma y’uko Hiba Abouk yifuzaga gatanya n’uyu Munya-Maroc byemewe n’amategeko ariko bakabanza kugabana imitungo bari bafitanye harimo n’amafaranga bari batunze.

Ubusanzwe mu manza za gatanya, iyo urukiko rwemeje ko umugabo atandukana n’umugore, bagabana imitungo yabo. Ni ko byari bimeze no kuri aba kuko Hiba Abouk yifuzaga guhabwa 50% y’imitungo y’umugabo we.

Ubwo bari bageze mu rukiko, Hiba Abouk yabwiwe ko Achraf Hakim nta mutungo afite mu nyandiko ndetse na konti ye muri banki nta mafaranga agiraho.

Uyu mukinnyi wa filime ukomoka muri Espagne yakubiswe n’inkuba kumva iyo nkuru mu gihe Achraf Hakim ari mu bakinnyi bahembwa akayabo.

Uyu myugariro w’imyaka 24 ni umwe mu bakinnyi bahembwa neza muri Shampiyona y’u Bufaransa, kuko afata miliyoni $1,2 buri kwezi muri Paris Saint-Germain.

Ubwo Hakimi abona ayo mafaranga yose, ayashyira kuri konti y’umubyeyi we, Saida Mouh, ndetse ni we imitungo yose yanditseho.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo myugariro wa Paris Saint-Germain n’Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Achraf Hakimi, yatangiye gukurikiranwaho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye umukobwa w’imyaka 23.

Icyaha Achraf Hakimi akurikiranyweho bikekwa ko yagikoze ubwo yatumiraga umukobwa iwe mu gihe umugore we Hiba Abouk n’abana be babiri bari mu biruhuko i Dubai.

Nyuma y’ibi byaha, Hiba Abouk yaganiriye n’Ikinyamakuru El Pais, avuga ko adashobora gukomeza kubyihanganira ahubwo yahitamo gutandukana na we.

Uyu mugore yamaze igihe kirekire acecetse kuri iyi ngingo ariko kubigumana biramunanira kuko byagiraga ingaruka ku buzima bwe n’akazi yakoraga.

Achraf Hakimi aheruka gufasha Maroc kwandika amateka yo kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar mu mpera za 2022. Ibi byamufashije kwinjira mu Ikipe ya FIFA y’umwaka wa 2022, nk’umwe muri ba myugariro beza.

Umugore wa Achraf Hakimi yasabye gatanya, atungurwa no gusanga umugabo we nta mutungo agira umwanditseho
Achraf Hakimi n'umugore we Hiba Abouk bari mu nkiko mu nzira ziganisha kuri gatanya ya burundu
Achraf Hakimi yandikishije imitungo yose ku mazina ya nyina
Urugwiro rwa Achraf Hakimi na nyina rwanagaragaye cyane mu Gikombe cy'Isi cya 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages