Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018 kuri stade ya Kigali hakinwe imikino ya nyuma y’irushanwa ryatangiriye ku rwego rw’uturere, aho amakipe y’abana 64 yahanganye, hasigara atandatu yahuriye ku mikino ya nyuma.
Aya makipe yakoze irindi rushanwa hagati yayo ahura yose habonekamo abiri yagize amanota meza akina imikino ya nyuma mu byiciro bibiri, abatarengeje imyaka 17 n’abatarengeje imyaka 15.
Mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 17, ikipe ya AS Lilo yo ku Gishushu yatsinze Miroplast Academy y’i Gikondo ibitego 4-0, yegukana igikombe mu mukino wagaragayemo abana bafite impano biganjemo abazakoreshwa mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri.
Mu batarengeje imyaka 15, Kiyovu Sports yiganjemo abana bavuka i Nyamirambo yatsinze Gikondo Football Training Center 3-1, byayihesheje igikombe mu bana.
Ni umukino wakurikiranywe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, na Visi Perezida wa Ferwafa, Habyarimana Matiku Marcel.
Iyi kipe y’abana ya Kiyovu Sports yari iyobowe na Tabu Tuyishimire Crespo, umuhungu wa Patrick Mutesa Mafisango Tabu Ete, wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka; APR FC, Atraco FC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.
Uyu mugabo wapfuye tariki 17 Gicurasi 2012, yasize umwana mu Rwanda wemereje IGIHE ko yifuza gutera ikirenge mucya Se yitwara neza mu Amavubi.
Ati “Ndacyari muto ariko ndifuza kugera no kurenga aho Papa yageze. Nkakinira Amavubi nkanegukana ibikombe mu makipe akomeye nkunda nka APR FC cyangwa Imana imfashije nkagera no muri Real Madrid.”
Minisitiri Nyirasafari waje gusoza imikino ya ‘Ijabo ryawe Rwanda’ yabwiye abanyamakuru ko Crespo na bagenzi be bagomba gukomeza kwitabwaho kuko nibo hazaza h’u Rwanda mu mikino.
Ati “Iki gikorwa nakishimiye. Iyi mikino irinda abana kwishora mu biyobyabwenge cyangwa izindi ngeso mbi mu bihe by’ibiruhuko. Gusa binafasha kuzamura impano”.
Yakomeje avuga ko icyo Minisiteri yifuza gukora ari ugukomeza gukorana na ‘Ijabo ryawe Rwanda’, gukurikirana abana no kubategura.
Ati “Tuzafatanya na Ferwafa n’izindi nzego bireba kwita kuri aba bana kuko mu myaka iri imbere tuzaba tubakeneye mu makipe makuru.”
Iri rushanwa ngarukamwaka ryateguwe n’Ijabo ryawe Rwanda, itsinda ry’amakipe y’abana n’amarerero y’umupira w’amaguru arenga 64 mu turere dutandukanye tw’igihugu.
























Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0