Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yanganyije na Bénin 1-1 mu mikino y’Umunsi wa gatatu w’amatsinda wo mu Itsinda L, amakipe yombi aherereyemo.

Mbere y’uyu mukino havuzwe byinshi mu itangazamakuru haba mu Rwanda na Bénin, buri kipe ikurura yishyira ariko nk'uko imibare ibigaragaza u Rwanda ruracyari imbere yayo ku rutonde rw’agateganyo, bitiza umurindi izindi mpamvu zatuma rwegukana umukino.

U Rwanda rugiye gukinira aho rwifuza

Byari biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera mu Karere ka Huye, mu ntangiriro z’iki cyumweru n'ubundi umukino uzaberamo gusa wari kuba warakinwe tariki 27 Werurwe 2023.

Nyuma Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yamenyesheje Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, ko u Rwanda rutemerewe kwakirira Bénin i Huye kuko nta hotel zujuje ibisabwa zihari, itegeka ko ruzakinira umukino wo kwishyura i Cotonou.

Ibyishimo byabaye byose ku Banya-Bénin bumvaga bagiye kwihererana u Rwanda bakarufatirana mu majya n’amaza. Uku ariko Abanyarwanda bari bategereje kumva amahirwe make asigaye ari ugutabarwa na stade yari imaze igihe gito ivuguruwe.

Amasura yijimye ni yo twabonye ku bakinnyi bahagarariye u Rwanda bakubutse muri Bénin, nta cyizere cy’aho bazakinira umukino gusa bizeye Imana y’i Rwanda gusa.

Ibi byasabye CAF guhumiriza igaca urubanza iraramye ikemeza aho umukino uzabera. Yanzuye ko umukino w’u Rwanda na Bénin uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ariko nta bafana bari ku kibuga.

Iki gikorwaremezo kiri ku ibere mu Rwanda giherutse kuberaho imikino yahuje abayobozi bakuru ba FIFA, ni ikibuga benshi mu bakinnyi b’Amavubi bakiniyeho kurusha ikibuga cy’i Huye.

Bénin yari yizeye gukinira inshuro ebyiri imbere y’abakinnyi bayo byabaye nk'aho isosi iguyemo inshishi bamanuka i Kigali bikandagira. Ibi biratanga amahirwe ku bakinnyi bitezweho gutsinda umukino bakagaragaza inyugo zo gutakambira CAF ngo bakirire umukino mu Rwanda.

Abakinnyi bakomeye ba Bénin bakomeye ntibazanye na bagenzi babo i Kigali

“Les Guépards” yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023, ahagana saa Tatu n’iminota itanu z’ijoro. Ni mu gihe yageze kuri Park Inn Hotel aho icumbitse saa 10:16 z’ijoro.

Iyi kipe kandi yageze i Kigali itari kumwe n’abakinnyi bayo batatu barimo Sessi d’Almeida na Jordan Adéoti.

Ku ikubitiro umukinyi w’imyaka 34 ukina hagati mu kibuba muri Stade Lavallois yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa yafashe rutemikirere yerekezayo.

Uyu mukinnyi wahanganye bikomeye na Hakim Sahabo wakinaga mu kibuga hagati, nyuma y’umukino yagaragaje ko batunguwe n’umusaruro wavuye mu mukino ubanza ariko bizeye neza gutsinda ukurikira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Ntabwo uko umukino ugenze ariko twabiteganyaga. Ubu dufite icyizere cyo kujya muri CAN nubwo inzira turimo igoye cyane.”

Uyu mukinnyi yategetswe byihuse gusubira mu ikipe ye vuba cyane kuko ikiruhuko yari yahawe cyo gukinira Ikipe y’Igihugu cyarangiye ndetse na FIFA igatinda kumusubiza ku bijyanye no kongera igihe.

Yagize ati “Kuva ku wa Gatanu, twari dutegereje igisubizo giturutse muri FIFA kigomba kongera iminsi nzamara byibuze kugeza mu ijoro ryo ku wa Gatatu umukino urangiye, ariko ntibyakunze ni yo mpamvu ntajyanye na bagenzi banjye.”

Undi mukinnyi utazanye n’iyi kipe ni myugariro Sessi D'Almeida ukinira Pau FC yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa. Gusa uyu ntabwo umukino ubanza yawukinnye.

Gukeka amarozi

Iyi kipe imaze kugaragaza ibimenyetso byinshi biganisha ku kwizera imbaraga z’umwijima ku mukino, haba ku mukino ubanza n’uwo kwishyura uzabera i Kigali.

Ubwo abasore b'Amavubi bari basigaye ari icumi mu kibuga ku mukino ubanza, byatumye barushaho kugarira ndetse Bénin irushaho gusatira ariko ikomeza guhusha ibitego byabazwe imbere y'izamu rya Fiacre.

Abanya-Bénin byabanze mu nda maze ku munota wa 78 umwe ajya ku izamu rya Ntwari Fiacre atwara isume ye bihagarika umukino kuko uyu munyezamu yanze gutera imbere umupira yari amaze gufata. Gusa ntibyatinze kuko uwo munya-Bénin yahise ayiharekera umukino urakomeza.

Ni ikipe yageze i Kigali bigaragara ko itishimye, kuko uretse kuba umutoza yaranze kuvugana n’itangazamakuru, muri rusange n’abakinnyi bishishaga abagiye kubasanganira.

Ibi byatumye n’umukozi wagiye kubakira ibikapu no gukura imizigo yabo mu modoka, bamwamaganira kure banga ko abikoraho.

Uru rwikekwe no kutizera ubushobozi bwabo bakizerera mu mbaraga z’umwijima bishobora kubagabanyiriza icyizere bikazamura amahirwe y’Amavubi yiteguye neza umukino.

Amavubi yasabye abayobozi gutuma bishima

Abakinnyi n’abayobozi ba FERWAFA baganiriye ku mpamvu zatuma bitwara neza bakabasha kubona itike y’Igikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Kagere Meddie, mu izina rya bagenzi be yasabye aba bayobozi kongera ibihabwa abakinnyi kugira ngo babashe kujya mu kibuga na bo banezerewe.

Yagize ati "Uko bimeze Perezida, twebwe nk’abakinnyi dufite amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika ariko akantu ko gutuma abakinnyi bishima (Motivation) karakenewe cyane."

U Rwanda rufite abakinnyi benshi mpuzamahanga ndetse n’ubuzima bwabo bwazamutse, ari yo mpamvu bagomba kugendana n’igihe bakongererwa ibyo bahabwa bikarenga ku bihumbi 500 Frw bahabwa iyo bitabiriye cyangwa miliyoni 1 Frw bagenerwa batsinze umukino.

Imikino imaze guhuza amakipe yombi

Amakipe yombi ahurira mu mikino yo gushaka itike zo kwerekeza mu Gikombe cya Afurika cyangwa Igikombe cy’Isi. Imikino itanu amakipe amaze guhura yatsindanye ibitego 10 ku mpande zombi.

Gusa uko bigaragara kuva mu 2010, u Rwanda rumaze kwinjiza ibitego bitatu mu izamu ry’u Rwanda, mu gihe Bénin imaze gutsinda Amavubi ibitego birindwi.

Umukino wahuje aya makipe yombi, u Rwanda rwatsinzwe imikino ibiri, runganya ibiri ndetse rutsinda umwe gusa.

Imikino amakipe yahuye n’andi atari yo ubwayo, usibye uwo Bénin yanganyije n’u Rwanda, indi mikino ine iheruka yarayitsinzwe mu gihe u Rwanda, rwatsinze umwe, runganya ibiri, rutsindwa umwe.

Iyi mibare igaragaza ko ari inshuro ya mbere u Rwanda rugomba kwandika amateka rutsindira Bénin mu Rwanda, ibintu bitarabaho kuva aya makipe yatangira guhura.

Abakinnyi 11 Umutoza Gernot Rohr yakoresheje ku ruhande rwa Bénin mu mukino uheruka, hagomba kugaragaramo impinduka kubera bamwe bavuyemo.

Abashobora kubanzamo ni Saturnin Allagbe, Cedric Hountondji, Khaled Adenon, Olivier Verdon, David Kiki, Imourane Hassane, Junior Olaitan Ishola, Mattéo Ahlinvi, Steve Michel Mounié, Jodel Dossou na Tosin Aiyegun.

Umutoza Carlos Alós Ferrer abakinnyi ashobora kwitabaza muri uyu mukino ni Fiacre Ntwari, Fitina Ombolenga, Emmanuel Imanishimwe, Thierry Manzi, Ange Mutsinzi, Djihad Bizimana, Rafael York, Kevin Muhire, Meddie Kagere, Niyonzima Ally na Gilbert Mugisha.

Nyuma y’imikino itatu u Rwanda rumaze gukina, ruri ku mwanya wa gatatu aho rufite amanota abiri ku icyenda. Muri iri Tsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire, Sénégal ni yo iyoboye n’amanota 12, Mozambique ifite ane mu gihe Bénin ya nyuma ifite inota rimwe.