00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports izakinira mu mujyi uri mu yugarijwe n’umwuzure muri Libya,yahumurijwe

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 11 September 2023 saa 07:39
Yasuwe :

Imijyi itandukanye iherereye mu Burasirazuba bw’Igihugu cya Libya irimo na Benghazi izakira Rayon Sports yibasiwe n’umwuzure uvanze n’umuyaga mwinshi umaze guhitana abagera kuri 150.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izahaguruka i Kigali ejo kuwa kabiri tariki 12 Nzeri, saa Kumi n’igice za Kigali ikomereze Adis-Ababa muri Ethiopia, ice i Cairo mu Misiri ari na ho izava ijya muri Libya mu mujyi wa Benghazi aho izakinira na Al Hilal Benghazi ku wa tariki 15 Nzeri 2023 saa Mbiri z’i Kigali kuri Stade ya Martyrs of February ihimbwa Hugo Chávez Football Stadium yakira abantu ibihumbi 10.500. Iyi Stade kandi ikunda gukoreshwa cyane n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri Kigali Pelé Stadium tariki 30 Nzeri 2023.

IGIHE yaganiriye n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yemeza ko bahumurijwe ko mu mujyi wa Benghazi izakinira ari amahoro.

Yagize ati” Twavuganye na Ambasade y’u Rwanda muri Libya batubwira ko mu mujyi wa Benghazi tuzakiniramo ari amahoro, nta cyasibya umukino.”

Imijyi yibasiwe cyane n’uyu muyaga uvanze n’umwuzure ni yo mu Burasirazuba bw’Igihugu irimo Derna yashegeshwe cyane guhera kuwa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023.

Uyu mujyi uri ku nkombe y’Inyanja ya Méditerranée no ku birometero mu Burasirazuba bwa Benghazi. Indi mujyi yibasiwe ni Sousse, Al Bayda na Al-Marj.

Kais Fhakeri ukorera Umuryango utabara imbabare w’ibihugu bya Islam, Red Crescent yavuze ko ibintu bitameze neza muri iyi mijyi kuko umubare w’abakomeje kwica n’ibi biza ushobora kwiyongera.

Yagize ati” Tumaze kubona nibura abahitanywe n’ibi biza bageze ku 150 nyuma yo kugwirwa n’inzu nyinshi zahirimye. Turateganya ko abaguye muri ibi biza bashobora kwiyongera bakagera kuri 250. Hano ntabwo bimeze nabi cyane."

Ahmed Mohamed utuye mu mujyi wa Derna wibasiwe cyane yagize ati” Twari dusinziriye, dukangutse tubona amazi yatuzengurutse, twari turimo imbere mu nzu tugerageza gusohoka.”

Mu bahitanywe n’ibi biza harimo n’abasirikare barindwi ba Libya, Umuvugizi w’Igisirikare cy’iki gihugu yavuze ko ingabo ziyobowe na Khalifa Haftar zikomeje kugarura ibintu mu buryo mu Burasirazuba bw’Igihugu bwibasiwe cyane.

Umwuzure uvanze n’umuyaga watembanye imodoka nyinshi ndetse wanangije umuhanda uhuza imijyi ya Sousse and Shahat. Abaturage batuye muri Derna batangaje ko amazi yageze kuri metero eshatu z’ubuhagarike aho ari gutembana ibyo ahuye na byo byose.

Inteko ya Libya y’Uburasirazuba yashyizeho iminsi itatu y’icyumano mu rwego rwo kunamira abakomeje gusiga ubuzima muri ibi biza.

Ibyambu bine bya Peteroli ari byo Ras Lanuf, Zueitina, Brega na Es Sidra byafunzwe imnsi itatu guhera ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023.

Amashuri, amasoko n’ahandi hahurira abantu benshi hose hafunzwe, Leta ishyiraho amasaha ntarengwa yo kugenda nijoro.

Umuryango w’abibumbye muri Libya watangaje ko uri gutanga ubufasha bwose bukenewe kugira ngo ubuzima bugaruke.

Umwuzure uvanze n'umuyaga mwishi wigasiye imijyi yo mu Burasirazuba bwa Libya irimo na Benghazi, Rayon Sports izakiniramo umukino w'ijonjora rya kabiri wa CAF Confederation Cup na Al Hilal Benghazi
Rayon Sports izahaguruka i Kigali ejo ku wa Kabiri yerekeza i Benghazi muri Libya aho izakinira umukino wayo ubanza tariki 15 Nzeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages