Ku Cyumweru, tariki 15 Werurwe 2026 ni bwo hasakaye ibaruwa y’Umujyi wa Kigali isaba AS Kigali gufata umwanzuro wo guseswa igahuzwa n’andi makipe aterwa inkunga n’uyu mujyi ari yo Kiyovu Sports na Gasogi United.

Icyo gihe, Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, yagaragaje ko uwo mushinga wizwe nabi kandi kwaba ari ugusibanganya amateka y’ishyirwaho ryayo.

Gasogi United na yo ntabwo ibikozwa kuko ivuga ko bidashoboka.

Aganira na Radio Rwanda, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko mu gihe aya makipe atakwemera kwihuza, umujyi uzahagarika inkunga wayageneraga.

Ati “Mu gihe aya makipe (AS Kigali, Kiyovu na Gasogi) havamo imwe umwanzuro ukaba gukomeza ku giti cyayo, ubwo ibyo Umujyi wa Kigali wafashaga bizahagarara, gusa dutegereje igisubizo cyabo.”

Aya makipe yahawe kugeza tariki 30 Werurwe 2025 yo kuba yamenyesheje Umujyi wa Kigali umwanzuro yafashe.

Ati “Bose babyanze twateganyije ko twazatangirana n’indi (ikipe) tugahera hasi tuzamuka. Mu gihe haboneka ibyemera ubwo twakomezanya mu cyiciro cya mbere.”

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko impamvu wifuza guhuza aya makipe akavamo imwe ari ukwegeranya ubushobozi bityo ugafasha imwe gukomera no guhatanira ibikombe.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yagaragaje ko witeguye gushinga ikipe nshya y’umupira w’amaguru, mu gihe AS Kigali, Gasogi United na Kiyovu Sports zananirwa kwihuza
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yagaragaje ko witeguye gushinga ikipe nshya y’umupira w’amaguru, mu gihe AS Kigali, Gasogi United na Kiyovu Sports zananirwa kwihuza
Umujyi wa Kigali wasabye AS Kigali na Kiyovu Sports kwihuza
Umujyi wa Kigali wasabye AS Kigali na Kiyovu Sports kwihuza