Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo iri rushanwa rikurikiranwa n’imbaga y’abatuye Isi ritangire, hari byinshi abantu bakwiye kumenya ariko ibi ni bimwe mu by’ingenzi:

1. Igihugu cyahamagaye abakinnyi bakuze cyane

Panama ni cyo gihugu gifite abakinnyi muri rusange bakuze kurusha abandi kuko bari ku kigereranyo cy’imyaka 29 n’iminsi 236 mu gihe Nigeria ariyo ifite abato kuko muri rusange umwe abarirwa 25 n’iminsi icyenda.

Panama ni cyo gihugu cyahamagaye abakinnyi bakuze hagendewe ku giteranyo cy'imyaka yabo muri rusange
Panama ni cyo gihugu cyahamagaye abakinnyi bakuze hagendewe ku giteranyo cy'imyaka yabo muri rusange

2. Umukinnyi ukuze mu bazajya mu Burusiya arusha imyaka 26 umuto bazahurirayo

Mu bakinnyi 736 bazerekeza mu Burusiya guhagararira ibihugu 32 bitandukanye, ukuze kurusha abandi ni umunyezamu wa Misiri, Essam El-Hadary, ufite imyaka 45 mu gihe umuto kurusha abandi ariko Daniel Arzani ukinira Australia ufite imyaka 19 n’amezi atanu.

Ku myaka 45,  Umunyezamu wa Misiri, Essam El-Hadary, ni we ushaje uzakina igikombe cy'Isi
Ku myaka 45, Umunyezamu wa Misiri, Essam El-Hadary, ni we ushaje uzakina igikombe cy'Isi

3. Umwihariko w’u Bwongereza

U Bwongereza ni cyo gihugu cyonyine cyahamagaye abakinnyi 23 bose bakina muri shampiyona y’iwabo imbere, kigakurikirwa n’u Burusiya bwahamagaye 21 bakina imbere muri shampiyona mu gihe Sénégal na Suède ari byo bitahamagaye umukinnyi n’umwe ubikinamo.

U Bwongereza ni cyo gihugu rukumbi cyahamagaye abakinnyi bose bakina muri shampiyona yacyo imbere
U Bwongereza ni cyo gihugu rukumbi cyahamagaye abakinnyi bose bakina muri shampiyona yacyo imbere

4. Ikipe zifite abakinnyi benshi mu gikombe cy’Isi

Mu makipe yose, Manchester City niyo izaba ifite abakinnyi benshi bazakina igikombe cy’Isi (16) bazaba bakinira ibihugu bitandukanye, igakurikirwa na Real Madrid ifite 15, FC Barcelone ifite 14, PSG, Tottenham na Chelsea zikagira 12.

Manchester City ni yo kipe izaba ifite abakinnyi benshi mu gikombe cy'Isi
Manchester City ni yo kipe izaba ifite abakinnyi benshi mu gikombe cy'Isi

5. Shampiyona izaserukirwa n’abakinnyi benshi

Mu bakinnyi 736 bahamagawe n’ibihugu bitandukanye, harimo 124 bakina mu Bwongereza, iyi ikaba ariyo shampiyona izaba yaserukiwe cyane, ikurikiwe na La Liga ya Espagne ifite abakinnyi 81, Bundesliga y’Abadage izaba ifite 67 na Serie A y’Abataliyani izaba ifite 58.

6. Ibihugu bitagira umukinnyi muri shampiyona y’u Bwongereza

Mu bihugu 32 bizakina iri rushanwa, bitanu gusa ni byo bidafite umukinnyi n’umwe ukina muri Shampiyona y’u Bwongereza wahamagawe, bikaba ari Costa Rica, Iran, Panama, u Burusiya, Arabia Saudite na Uruguay.

Arabia Saudite ni kimwe mu bihugu bitandatu bizakina igikombe cy'Isi bidafite umukinnyi muri Shampiyona y'u Bwongereza
Arabia Saudite ni kimwe mu bihugu bitandatu bizakina igikombe cy'Isi bidafite umukinnyi muri Shampiyona y'u Bwongereza

7. Abakinnyi 200 basubiye mu gikombe cy’Isi

Mu bakinnyi 736 bahamagawe gukina igikombe cy’Isi, 200 bigeze kugikina mu myaka yatambutse. 186 bari bakinnye igiheruka muri Brazil mu 2014, 61 bari mu cyo muri Afurika y’Epfo mu 2010, 21 bakinnye icyo mu Budage mu 2006 mu gihe umwe ariwe wakinnye icyo muri Koreya/u Buyapani mu 2002.

Ufite ako gahigo ni Umunya-Mexique, Rafa Marquez, wahoze akinira FC Barcelona, akaba agiye kwandika amateka nk’umukinnyi wa kane ubashije gukina ibikombe by’Isi bitanu kimwe na Antonio Carbajal, Lothar Matthaus na Gianluigi Buffon.

Rafael Márquez wo muri Mexique ni we wakinnye igikombe cy'Isi cyo mu 2002 uzakina n'icy'uyu mwaka
Rafael Márquez wo muri Mexique ni we wakinnye igikombe cy'Isi cyo mu 2002 uzakina n'icy'uyu mwaka

8. Itandukaniro ritangaje hagati y’Abadage na Espagne

Mu gihe Joachim Low utoza u Budage yahamagaye abakinnyi icyenda mu bakinnye bakanatwara igikombe cy’Isi mu 2014, umutoza wa Espagne, Julen Lopetegui yahamagaye abakinnyi 16 mu bakinnye bakanatwara iri rushanwa mu 2010.

9. Ikipe ihenze cyane izakina igikombe cy’Isi

Hagendewe ku giciro cyigezweho buri mukinnyi yagurwa nk’uko urubuga TransferMarkt ruzobereye muri byo rubyerekana, ikipe y’u Bufaransa niyo ihenze cyane izakina iri rushanwa. Abakinnyi bayo 23 bagiye ku isoko bagurwa miliyali 104 z’ama-euro igakurikirwa na Espagne yagurwa miliyali 103 z’ama-euro.

U Bufaransa nibwo bufiye ikipe ihenze mu zizakina igikombe cy'Isi
U Bufaransa nibwo bufiye ikipe ihenze mu zizakina igikombe cy'Isi

10. Brazil, umwami wa ruhago

Brazil ni cyo gihugu cyonyine kimaze kwitabira igikombe cy’Isi mu nshuro 20 cyakinwe kuva cyatangira mu 1930, kikaba ari nacyo kimaze kucyegukana inshuro nyinshi (5) mu gihe Iceland na Panama ari byo bigiye kugikina bwa mbere.

Brazil ni cyo gihugu rukumbi kimaze kwitabira ibikombe by'Isi byose kuva iri rushanwa ryatangira
Brazil ni cyo gihugu rukumbi kimaze kwitabira ibikombe by'Isi byose kuva iri rushanwa ryatangira