Roger yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali tariki ya 11 Ukwakira 2022, saa tatu n’igice z’ijoro.
Muri Gicurasi 2024 mu Rwanda hateganyijwe kubera igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho muri ruhago, kizahuza amakipe umunani azaba yaturutse mu bihugu birenga 40.
Ibi bihangange mu mupira w’amaguru bije muri gahunda yo gutangiza ku mugaragaro iki gikombe cy’isi, ahazanatangarizwa amakipe azitabira ndetse na gahunda irambuye y’aya marushanwa.
Afurika yagize bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Samuel Eto’o Fils, Didier Drogba n’abandi ariko ibyo Roger Milla yakoze ntabwo barabigeraho. Uyu mugabo yanditse amateka mu mupira w’amaguru wa Afurika kuko yakoze byinshi bikomeye bitandukanye n’ibya bagenzi be.
Milla yanditse amateka yo kuba ari we mukinnyi watsinze igitego mu gikombe cy’Isi akuze kurusha abandi. Ibi ntiyabikoze rimwe ahubwo yabisubiyemo inshuro ebyiri. Yabikoze mu 1990 no 1994. Uyu mukinnyi kandi niwe wafashije Cameroun kuba ikipe ya mbere ya Afurika yageze muri ¼ cy’igikombe cy’Isi.
Milla yatwaye igikombe cy’umukinnyi mwiza muri Afurika inshuro ebyiri, mu 1976 no mu 1990. Mu 1990 yahise aza mu ikipe y’Isi mu bakinnyi baari bakomeye. Yatwaye igikombe cy’igihugu mu Bufaransa mu 1980 no mu 1981.
Roger Milla kandi yatwaranye na Cameroun ibikombe bibiri bya Afurika, icya mbere bagitwaranye mu 1984, ikindi gikombe bagitwarana mu 1988.
Uyu mugabo yatwaye ikindi gikombe cyahuzaga ibihugu bya Afurika na Asia ‘Afro-Asian Cup’ cyo mu 1985.
Kugeza ubu, uyu mukinnyi ari ni Perezida w’umushinga ushinzwe kurengera no kwita ku baturage badafite kirengera ‘ Roger Milla & Associates’.
Milla aje mu Rwanda asanga abandi bakanyujijeho muri ruhago barimo Jimmy Gatete w’u Rwanda, Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal, Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroon, Umunya-Ghana Anthony Baffoe, Lilian Thuram na Laura Georges.









Ibitekerezo 0