00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinnyi wa Afurika y’Epfo yapfuye avuye mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 July 2026 saa 05:00
Yasuwe :

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo ndetse na Mamelodi Sundowns, Jayden Adams, yapfuye afite imyaka 25, nyuma y’iminsi mike akiniye igihugu cye mu gikombe cy’Isi.

Adams yari yakinnye imikino yose itatu y’amatsinda muri iri rushanwa, aho Afurika y’Epfo yageze muri 1/16 igakurwamo na Canada.

Minisitiri w’Imikino, Ubuhanzi n’Umuco muri Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, yavuze ko yakiriye aya makuru ateye agahinda, avuga ko umupira w’amaguru w’igihugu utakaje umwe mu bakinnyi bato bari bafite impano ikomeye.

Yongeyeho ko igihugu kibabajwe n’umuryango wa Adams, bagenzi be bakinana ndetse n’abafana bamukurikiranye kuva akiri umukinnyi ukizamuka kugeza ageze ku rwego mpuzamahanga.

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yatangiye iperereza nyuma y’uko umurambo w’umugabo w’imyaka 25 wabonetse mu nzu iherereye mu gace ka Schotschekloof, muri Cape Town.

Abayobozi bavuze ko impamvu y’urupfu rwa Adams itari yamenyekana. Bivugwa ko yasanzwe mu bwogero yapfuye bigakekwa ko yiyahuye kubera agahinda gakabije.

Adams yari yabanje gukinira Stellenbosch FC mbere yo kwerekeza muri Mamelodi Sundowns muri Mutarama 2025, aho yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bya shampiyona ndetse n’igikombe cya Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Yari umwe mu bakinnyi bagize ikipe ya Afurika y’Epfo yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cya Afurika cya 2023, mbere yo guhamagarwa mu ikipe yitabiriye igikombe cy’Isi cya 2026, aho igihugu cyanditse amateka yo kurenga amatsinda bwa mbere mu mateka.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko bibabaje cyane kumva urupfu rwa Adams, ashimangira ko umuryango we, inshuti ze, bagenzi be bakinana ndetse n’umuryango w’umupira w’amaguru ku Isi bifatanyije mu kababaro.

Jayden Adam yapfuye nyuma y’iminsi mike avuye mu gikombe cy’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages