00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinnyi wa Arsenal wavuye mu kibuga akajya mu bwiherero yatangaje benshi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 April 2019 saa 12:41
Yasuwe :

Mu mukino wa ¼ cya Europa League waraye uhuje Arsenal na Napoli mu Butaliyani, myugariro w’iyi kipe yo mu Bwongereza, Nacho Monreal, yavuye mu kibuga hagati mu mukino ajya gukoresha ubwiherero, ibintu byavugishije abafana batari bake.

Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, Nacho Monreal yagaragaye mu mashusho ava mu kibuga, yerekeza mu bwiherero amashunsho yongera kumugaragaza kandi ari kuvayo, aho abenshi bagiye babivugaho bitandukanye.

Abafana batandukanye babinyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bagiye bagaruka kuri ibi byabaye kuri uyu myugariro w’umunya-Espagne.

Umwe yagize ati “Nizere ko Monreal yakarabye intoki’’, undi ati “yari agiye kwikiranura n’umubiri” mu gihe hari undi wavuze ko yahaye agaciro gake umukino n’irushanwa.

Arsenal yatsinze uyu mukino wa ¼ cya Europa League ku gitego 1-0, ikomeza muri ½ ku giteranyo cy’ibitego 3-0, aho izahura na Valencia yo muri Espagne.

Umukino ubanza uzabera mu Bwongereza tariki ya 2 Gicurasi mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Espagne tariki ya 9 Gicurasi 2019.

Si ubwa mbere abakinnyi bakubwa bari mu kibuga ariko abakunze kuvugwa cyane ni abagiye bacyihagarikamo cyangwa se abandi bakabikorera ku ntebe z’abasimbura cyangwa inyuma y’ibyapa byamamaza biba bikikije ikibuga.

Mu bazwi bihagaritse mu kibuga harimo nk’abanyezamu bakomeye Jens Lehmann na Fabien Barthez.

Nacho Monreal yavuye mu kibuga, ajya gukoresha ubwiherero
Nyuma yo kwikiranura n'umubiri we yagarutse mu kibuga yiruka
Uyu yanditse ati "Nizere ko Monreal yibutse gukaraba intoki"
Uyu yibazaga niba koko Monreal yagiye mu bwiherero hagati mu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages