Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018 nibwo uyu mukinnyi usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso yageze mu Rwanda anatangira imyitozo muri Rayon Sports aho yahawe igeragezwa ry’iminsi 10 n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 wakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cyo mu Nzove aho Rayon Sports ikorera, yiyongereye ku bandi bari mu igeragezwa barimo na Ndatimana Robert ubu udafite ikipe nyamara yari mu ikipe yakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011.
Nyuma y’imyitozo Brian Majwega yabwiye abanyamakuru ko yahamagawe n’abashinzwe gushakira Rayon Sports abakinnyi kandi yiteguye gutangira akazi mu minsi mike.
Majwega yagize ati “Nahamagawe na bamwe mu bayobozi bashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi. Bambwiye ko naza nkakora imyitozo nkakina umukino wa gicuti uri mu mpera z’iki cyumweru, umutoza yanshima nkasinya amasezerano muri Rayon Sports. Nta byinshi natangaza ubu ariko muri iki cyumweru bizamenyekana.”
Uyu mukinnyi ukinisha akaguru k’imoso afite inararibonye kuko yatangiye gukina umupira w’amaguru mu 2009 ubwo yazamukaga muri KCCA yo muri Uganda yakiniye kugera 2013, yayivuyemo ajya muri AZAM FC.
Mu 2014 nayo yayivuyemo agiye muri Simba SC yakiniye umwaka umwe mbere yo gusubira muri KCCA mu 2015 yakiniye kugera muri Kanama uyu mwaka ubwo amasezerano ye yarangiraga ariko iyi kipe yamureze ntiyongere.
Mu 2011 nibwo uyu mukinnyi yatangiye gukoreshwa mu ikipe y'igihugu y'ingimbi. Mu 2013 umutoza Milutin Sredojević Micho niwe wamuhamagaye mu ikipe y'igihugu nkuru ku nshuro ya mbere bitegura CHAN 2014 baje no kwerekezamo.
Yemeza ko yakiniye Uganda Cranes imikino 32 akayitsindira ibitego bitandatu.
Majwega yafashe umwanzuro wo kuza mu igeragezwa mu Rwanda kuko ubu yakinaga muri Maroons Football Club yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda ariko nta masezerano yari ayifitiye.
Umukino wa mbere Majwega azakinira Rayon Sports asabwa kugaragazamo urwego rwe ni uwa gicuti bazahanganamo na Gasogi United yo mu cyiciro cya kabiri kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018.




























Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0