00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino w’u Rwanda na Nigeria ntukibaye

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 23 July 2015 saa 09:55
Yasuwe :

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Amavubi y’abakina imbere mu gihugu n’iya Nigeria y’abatarengeje imyaka 23 wari kubera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu ntukibaye.

Nigeria U23 yagombaga kunyura mu Rwanda bajya muri Congo Brazzaville gukina umukino wo kwishyura, tariki ya 2 Kanama 2015.

Mulindahabi Olivier, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko Nigeria ariyo yari yabandikiye ibasaba uyu mukino wa gicuti.

Ku Cyumweru nibwo FERWAFA yibukije Nigeria kubaha gahunda y’urugendo rwabo mu Rwanda, ntibasubiza kugeza ubwo kuwa Kabiri Minisiteri y’umuco na siporo yafataga umwanzuro ko uyu mukino utakibaye.

Mulindahabi yagize ati “ Ibaruwa ya Nigeria yaje kuwa Gatatu batubwira ko batagishoboye kunyura mu Rwanda ariko badusaba ko bishobotse twazakina umukino wa gicuti mu mpera za Nzeli cyangwa intangiriro z’Ukwakira.”

U Rwanda ntirugikinnye umukino wa gicuti na Nigeria y'abatarengeje imyaka 23

Umunyamabanga wa FERWAFA avuga ko babasubije babaza niba uyu mukino wabera mu Rwanda kuko ubu bari kwitegura igikombe cy’Afurika kizabera mu Rwanda, ikindi ngo ni ukubanza kumenya gahunda z’umutoza w’ikipe y’igihugu.

Amavubi akomeje umyitozo bategura umukino wa gicuti na Afurika y’Epfo i Johannesburg kuwa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga.

Bavuye muri Afurika y’Epfo bazakomereza mu mwiherero w’ibyumweru bibiri muri Ecosse kuva tariki ya 2 Kanama 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages