Imikino yo kwishyura ya Shampiyona izatangira mu mpera z’icyumweru ndetse APR FC yagombaga guhera kuri Marines FC.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko uyu mukino wamaze kugirwa ikirarane ndetse Ubunyamabanga bwa FERWAFA bugiye kubimenyesha amakipe yombi.
Biteganyijwe ko APR FC izakina umukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup na Mlandege FC ku wa Gatatu, tariki 10 Mutarama, mu gihe yaramuka ikomeje ikazakina umukino wa nyuma, cyangwa se yatsindwa ikazakina umukino w’umwanya wa gatatu ku wa Gatandatu, tariki 13 Mutarama 2024.
Biteganyijwe ko nyuma yo kuva muri Zanzibar, APR FC izatangira Igice cya Kabiri cya Shampiyona yakirwa na Police FC mu mukino w’Umunsi wa 17, tariki 21 Mutarama kuri Kigali Pelé Stadium.
APR FC yasoreje igice kibanza cya Shampiyona ku mwanya wa mbere n’amanota 33 mu gihe Marines FC yo iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!