Umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yafashe iki cyemezo mu gihe Mukura Victory Sports yari ifite igitego cyinjijwe na Nyarugabo Moïse ku munota wa 30.

Imvura yatangiye kugwa mu minota 20 y’umukino, yabaye nyinshi mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko umukino urakomeza kugeza amakipe yombi agiye kuruhuka.

Mu gihe ikiruhuko cyo hagati mu mukino kimara iminota 15, cyarenzeho indi 20 mbere y’uko abasifuzi bane bayobowe na Ngabonziza Jean Paul bajya mu kibuga bafite imipira bakareba niba gukina bishoboka kuko amazi yari yabaye menshi.

Nyuma yaho, saa Kumi n’igice, bagarukanye n’aba Kapiteni bombi; Tuyisenge Jacques wa APR FC utari wabanje mu kibuga na Ngirimana Alex wa Mukura Victory Sports, na bo basuzuma niba bashobora gukina.

Saa Kumi n’iminota 51 ni bwo byemejwe ko umukino usubitswe ku cyemezo Ngabonziza yafashe ari kumwe n’aba ba Kapiteni bombi.

Amategeko ateganya ko umukino ushobora gukomereza aho wari ugeze mu gihe ukinwe bitarenze amasaha 24.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko APR FC na Mukura VS zizasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 1 Gashyantare, zikina iminota 45 y’igice cya kabiri guhera saa Cyenda.

APR FC ya mbere n’amanota 31, ifite kandi umukino w’ikirarane izahuramo na Rutsiro FC ku wa Gatanu, tariki ya 4 Gashyantare 2022.

Abakinnyi ba APR FC bari babanje mu kibuga

Abakinnyi ba Mukura VS bari babanje mu kibuga

Abakapiteni b'amakipe yombi; Buregeya Prince na Ngirimana Alexis bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukino

Adil Mohammed Erradi asuhuza abakinnyi ba Mukura VS

Umutoza w'agateganyo wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius, asuhuzanya na Adil Mohammed Erradi utoza APR FC

Byiringiro Lague agerageza kugarura umupira wari ku murongo

Mugunga Yves yananiwe kwakira uburyo yahushije uburyo bwiza

Bizimana Yannick yahushije igitego cyabazwe mu minota ya mbere

Nshimiyimana Canisius atanga amabwiriza ku bakinnyi ba Mukura VS

Abafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo

Umutoza wa Mukura VS, Tony Hernandez (iburyo) na Guille Pereira umwungirije baje kuri uyu mukino nubwo batawutoje

Kayumba Soter ahanganiye umupira na Omborenga Fitina

Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, abwira abakinnyi be mu ijwi riri hejuru

Kapiteni wa APR FC, Tuyisenge Jacques, areba niba bishoboka gukinira mu mvura

Kapiteni wa Mukura VS, Ngirimana Alexis, areba niba umupira ushobora kugenda mu mazi yari yuzuye ikibuga

Ubwo abasifuzi n'abakapiteni bari bamaze kureba niba bishoboka gukinira ku kibuga

Ngirimana Alexis na Tuyisenge Jacques baganira ubwo basubiraga mu rwambariro

Ikibuga cya Stade ya Kigali cyari cyuzuye amazi

Amafoto: Igirubuntu Darcy