Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ikibuga cy’imyitozo cya Liverpool cyafunzwe by’agateganyo ku wa Kabiri ndetse kuri uyu wa Gatatu, umutoza wungirije w’iyi kipe, Pep Lijnders, na we yishyize mu kato.

Gusubika uyu mukino wa ½ wagomba kuba ku wa Kane bivuze ko umukino ubanza ari uzakinirwa kuri Anflied ku wa 13 Mutarama mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Emirates Stadium ku wa 20 Mutarama, yombi igatangira saa Tatu n’iminota 45 (21:45).

Ku wa Kabiri ni bwo Liverpool yari yasabye ko uyu mukino ubanza wasubikwa kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19 bwari bukomeje kuyigaragaramo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe yatangaje ko ibikorwaremezo byayo by’imyitozo bishobora gufungwa mu gihe cy’amasaha 48.

Ubwo Liverpool yaherukaga gukina na Chelsea ku Cyumweru, zombi zikanganya ibitego 2-2, ntiyari ifite abakinnyi icyenda barimo abarwaye n’abafite imvune.

Abo bari barangajwe imbere n’umutoza Jürgen Klopp, barimo Alisson Becker, Roberto Firmino na Joël Matip bose basibye umukino wa Chelsea kubera COVID-19.

Kuri ubu, iyi kipe yamaze kurekura Umunya-Misiri Mohamed Salah, Umunya-Guinée Naby Keïta n’Umunya-Sénégal Sadio Mané ngo bajye gukina Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022.

Undi mukino ubanza wa ½ cya Carabao Cup uteganyijwe kuri uyu wa Gatatau urahuza Chelsea na Tottenham guhera saa Tatu n’iminota 45.

Umukino wari guhuza Arsenal na Liverpool ku wa Kane wasubitswe
Umukino wari guhuza Arsenal na Liverpool ku wa Kane wasubitswe