00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa Arsenal y’abato wasubitswe nyuma y’uko imodoka yari itwaye iyi Kipe iyobye

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 4 November 2023 saa 10:12
Yasuwe :

Umukino wagombaga guhuza Arsenal FC na Brighton z’Abatarengeje imyaka 18, ku wa Gatandatu, tariki 4 Ugushyingo 2023, wasubitswe nyuma y’uko imodoka yari itwaye iyi kipe y’i Londres iyobye ikerekeza mu Mujyi wa Bournemouth.

Arsenal FC yagombaga kugera ku kibuga cya Brighton saa Sita zuzuye z’amanywa, yakoze urugendo rw’isaha n’igice yayobye igenda intera y’ibilometero 152 igana mu Mujyi wa Bournemouth.

Aba basore batozwa na Jack Wilshere bisanze bari mu wundi mujyi badashobora kujya i Brighton bari gukinira ku buryo batangira umukino ku isaha yari yagenwe. Byabaye ngombwa ko basubira ku kibuga cy’imyitozo cya Arsenal, London Colney maze ikipe ikora imyitozo.

Umukino wasubitswe ndetse itariki uzakinirwaho izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Imodoka yari itwaye Arsenal U18 yayobye ijya Bournemouth kandi yari gukinira i Brighton
Jack Wilshere utoza Arsenal y'Abari munsi y'imyaka 18 yakoresheje imyitozo idateganyijwe kubera kuyoba kw'ikipe ye byatumye umukino usubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages