Tariki ya 5 Nyakanga nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryatangaje ko imikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere itakibaye kuwa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016 kuko uwo munsi hagombaga kuba umukino wa gicuti hagati y’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore n’ikipe ya Tanzania.
Mu itangazo iri shyirahamwe ryongeye gusohora kuri uyu wa Kabiri rivuga ko uyu mukino wari ugamije kuzasusurutsa abitabiriye inama mpuzamahanga y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iri kubera mu Rwanda nawo utakibaye ku itariki wari washyizweho, kubera gahunda nyinshi z’iyi nama. Itangazo rivuga ko itariki uzimurirwaho izamenyekana vuba.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga, ikipe ya Espoir FC irakira Rayon Sports mu mukino w’ikirarane ubera kuri Stade ya Rusizi.
Shampiyona izasozwa tariki 17 Nyakanga 2016 hakinwa imikino yose.
Uko amakipe azahura ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona:
– Mukura VS vs Bugesera FC (Stade Huye)
– SC Kiyovu vs AS Muhanga (Stade Mumena)
– Police FC vs Etincelles Fc (Stade Kicukiro)
– Espoir FC vs Gicumbi Fc (Rusizi)
– APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)
– Amagaju Fc vs Sunrise FC (Nyamagabe)
– Rwamagana City FC vs Marines Fc (Rwamagana Police Pitch)
– Musanze Fc vs Rayon Sports FC (Nyakinama)



















TANGA IGITEKEREZO